Macron Azageza Ijambo Ku Bazitabira ‘Kwibuka 30’

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Emmanuel Macron azageza ijambo ku banyacyubahiro n’abandi bazaba bakurikiye igikorwa cyo gutangiza umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Iki gikorwa kizaba ku Cyumweru taliki 07, Mata, 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Ubufaransa bitangaza ko Emmanuel Macron azageza ikiganiro ku bazitabira uriya muhango binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa video conferencing.

Jeune Afrique yabonye bimwe mu bikubiye muri ubu butumwa, ikavuga ko Emmanuel Macron azagaruka ku kuba Ubufaransa bwo mu mwaka wa 1994( bwayoborwaga na François Mittérand) bwarirengagije imiborogo y’Abatutsi bicwaga muri Jenoside yabakorewe kandi bwari bufite ubushobozi bwo gutabara.

François Mittérand

Ibi ariko ntibizaba ari bishya kubera ko bikubiye no muri raporo yatangajwe mu gihe gishize yakozwe n’itsinda ry’abanyamateka  bashyizweho n’Ubufaransa bari bayobowe na Prof Vincent Duclert.

- Advertisement -

Iyi ntiti ariko iherutse gusohora ikindi gitabo gisobanura mu buryo bwimbitse uruhare rw’ubuyobozi bw’Ubufaransa muri Repubulika ya gatanu mu kwirengagiza Jenoside yakorerwaga Abatutsi, byose bikaba byarakozwe kubera ubucuti bwari hagati y’abayobozi b’u Rwanda  n’Ubufaransa by’icyo gihe.

Prof Vincent Duclert aha Perezida Kagame iyi raporo

Mu bika by’inkuru ya Jeune Afrique yasohotse kuri uyu wa Kane taliki 04, Mata, 2024 yanditswe na Bénjamin Roger harimo ko mu mateka y’Ubufaransa nta na rimwe Umukuru wabwo yigeze yerurira igihugu icyo ari cyo cyose ngo asabe imbabazi ku ruhare bwagize mu bibazo icyo gihugu cyagize.

Nk’ubu Ubufaransa ntiburasaba imbabazi Algérie mu mateka mabi bwagize kuri yo mu myaka bwamaze buyifata nk’Intara yayo.

Ku byerekeye u Rwanda ho harimo umwihariko.

Ubufaransa bwanzuye ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Stéphane Séjourné ari we uzabuhagararira.

Macron we ntazaba ahari kubera ko kuri uwo munsi azaba yitabiriye umuhango ukomeye mu gihugu cye wahariwe kuzirikana intwari z’Ubufaransa zahanganye n’Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Yaherukaga mu Rwanda muri Gicurasi, 2021 ubwo yemeraga uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko n’ubwo igihugu cye kitagize uruhare rutaziguye muri iriya Jenoside, ariko rwirengagije kureba ibyaberaga mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version