U Rwanda Na Poland Mu Guteza Imbere Science

Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland Prof Shyaka Anastase yasinyanye n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri iki gihugu amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bushakashatsi mu bya science.

Ikigo cyo muri Poland kizakorana n’u Rwanda muri uru rwego kitwa Nicolaus Copernicus Academy kikaba cyari gihagarariwe na Prof KM Górski.

Muri Gashyantare, 2024 nabwo hari amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Pologne mu bufatanye mu bumenyi bw’ibyogajuru.

Icyo gihe u Rwanda rwasinye aya masezerano binyuze mu kigo gishinzwe ibyogajuru mu Rwanda kitwa Rwanda Space Agency cyari gihagarariwe na Col Francis Ngabo ukiyobora naho Pologne yo yari ihagarariwe na Prof Grzegorz Wrochna uyobora Ikigo gishinzwe ibyogajuru muri Pologne kitwa POLSA.

- Advertisement -

Aya masezerano aje asanga andi aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Pologne ubwo Perezida w’iki gihugu Duda yasuraga mugenzi we Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi itatu aherukamo.

Icyo gihe yasize avuze ko igihugu cye kitazatererana u Rwanda nihagira urusagarira akarutera.

Ubufatanye Bw’u Rwanda Na Pologne Mu Byogajuru

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version