Macron, Le Pen…Uko Amajwi Y’Abashaka Kuyobora u Bufaransa Ahagaze

Amajwi amaze kubarurwa mu biyamamariza kuyobora u Bufaransa kugeza ubu, arerekana ko Emmanuel Macron ari imbere, agakurikirwa na Marine Le Pen. Macron afite 27,6% n’aho Le Pen akagira 23, 41%.

Aya majwi Taarifa icyesha Le Parisien yasohowe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa.

Yabaruwe muri Komini 12,000. Amatora y’ibanze yabaye kuri uyu wa 10, Mata, 2022, icyiciro cyayo cya kabiri kikazaba taliki 24, Mata, 2022  kandi biteganyijwe ko Emmanuel Macron na Marine Le Pen ari bo bazahatana kuri iriya nshuro.

Ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’aya matora byerekana ko Emmanuel Macron yatowe cyane henshi mu Bufaransa uretse ahitwa Occitanie.

- Advertisement -

Ikindi ni uko imibare igaragaza ko Macron kuri iyi nshuro, abatuye icyaro batoye Macron cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2017.

Marine Le Pen we akunzwe muri Komini 2,000  kandi cyane cyane mu Majyaruguru y’u Bufaransa les Hauts-de-France, ahitwa  le Grand Est no muri Bourgogne.

Umukobwa wa Jean Marie Le Pen kandi akunzwe mu cyaro ugereranyije n’uko bimeze kuri Macron.

Mu Mijyi ntibamutoye nk’uko bimeze mu cyaro.

Icyakora undi mukandida ukunzwe mu Mijyi ni Jean-Luc Mélenchon, uhafite 31% .

Akunzwe kandi ahitwa  Ile-de-France, ahitwa  Auvergne-Rhône-Alpes no muri Occitanie, aho Macron atatowe cyane.

Abafaransa batuye cyane bakorera hanze y’u Bufaransa nabo batoye Mélenchon cyane ugereranyije n’abandi.

Umubano Wa Putin N’Abakandida Mu Matora Ya Perezida W’u Bufaransa Ushobora Guhindura Ibintu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version