Rubavu: Hari Ahantu Hibukiwe Jenoside Yakorewe Abatutsi Ku Nshuro YA MBERE

Mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu hibukiwe bwa Mbere Jenoside yakorewe Abatutsi. Byabereye mu gace kahoze mu ishyamba rya Gishwati ahitwa Muhungwe. Abaharokokeye basabye inzego bireba ko zahashyira  Urwibutso kugira ngo abahiciwe bakomeze kwibuka.

Mu gihe ahandi mu Rwanda bari kwibuka ababo bizize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28  ndetse bakabashyira indabo, abiciwe i Muhungwe bo nta rwibutso rwa Jenoside barubakirwa ngo ababo baharokokeye bacye bahabibukira.

Abaharokokeye babwiye The New Times ko kutubaka urwibutso muri kiriya gice byaba ari ukudaha agaciro abahiciwe.

Bavuga ko kimwe mu bituma hariya hantu haba ‘ahantu hihariye’ ari uko mu bahiciye Abatutsi harimo n’Abakomando batorezwaga ku musozi wa Bigogwe uri hafi y’aho.

- Advertisement -

Hari uwabwiye The New Times ati: “ Hari Abatutsi benshi biciwe ino. Aha hari ishyamba aho abasirikare bitorezaga. Abo rero bagize uruhare muri buriya bwicanyi.”

Uwabivuze yitwa Ernest Kareja kandi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Perezida wa IBUKA muri Rubavu witwa Gérard Mbarushimana avuga ko Abatutsi biciwe muri kariya gace bari baje kuhihisha baturutse ahahoze Komini Kanama, Gaseke, Mutura, Karago, Ramba na  Kayove.

Aho abenshi muri bo biciwe abandi bakaharokokera, ubu hagizwe urwuri rw’inka.

Nta rwibutso wahabona.

Ikindi gikomeye, nk’uko Perezida wa IBUKA muri Rubavu abivuga, ni uko n’abahiciwe ntawigeze ashyingurwa mu cyubahiro.

Asaba uwaba azi aho ‘bajugunywe’, gutanga amakuru imibiri yabo igashakishwa igashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.

Iby’uko kariya gace kihariye kandi bivugwa na Meya w’Akarere ka Rubavu witwa Ildephonse Kambogo.

Mu buryo budaca ku ruhande, Meya Kambogo avuga ko amakuru afite, yemeza ko ‘abenshi mu bahiciwe ari abagore n’abana.’

Icyakora ngo nta mubare nyawo wabo uzwi!

Gusa amakuru IBUKA itanga ngo ni uko Abatutsi 260 ari bo bamaze kumenyekana ko bahiciwe ariko ngo uyu mubare si ntakuka!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version