Nyuma yo kwegura kwa Lecornu waburaga igihe gito ngo yuzuze ukwezi ari Minisitiri w’Intebe, Perezida Emmanuel Macron ari mu ihurizo ryo kureba uwamusimbura bikaramba.
Abanyamakuru bavuga ko afite amahitamo atatu: gusenya Ishyaka rye, kwihuza n’abandi cyangwa kwegura.
Hari umunyapolitiki witwa Aurélien Devernoix wabwiye RFI ko ikintu gikenewe ubu ari ukwegura kwa Perezida Macron.
Abafaransa bategereje kumva icyo Perezida wabo azabatangariza.