Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Yarase Ibigwi Bya Kagame Mu Kubaka Ibikorwaremezo Bya Siporo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Macron Yarase Ibigwi Bya Kagame Mu Kubaka Ibikorwaremezo Bya Siporo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 July 2024 7:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaratiye abandi bayobozi ibigwi bya mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka BK Arena.

Hari mu ijambo yabagejejeho ubwo yabakiraga nk’abashyitsi b’imena baje kwitabira umuhango wo gutangiza imikino Olimpiki iri butangire ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Nyakanga, 2024.

Umuyobozi mukuru w’Abafaransa avuga ko iyo ibikorwa remezo byubatswe neza kandi ari byinshi bigira uruhare mu kuzamura impano mu bato, bikababera uburyo bwo kwiyerekana no  guhemberwa izo mpano bakiteza imbere.

Macron avuga ko ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka micye ishize, yajyanye na Perezida Kagame kureba umwe mu mikino yabereye muri BK Arena, iki kikaba kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bikomeye mu Rwanda.

Urwo ngo ni urugero rwiza abandi bakwiye kwigana niba bashaka ko urwego rw’imikino mu bihugu byabo rutera imbere.

Asaba ko ibihugu bikize bifasha ibikennye kubaka ibikorwaremezo nk’ibyo kuko biri mu bituma amajyambere yabyo azamuka bityo, gahoro gahoro, bikigobotora ubukene.

Ku byerekeye uko u Rwanda rwabigenje, Emmanuel Macron avuga ko u Rwanda rwabikoze vuba ku rugero rugaragarira buri wese.

Imikino Olimpiki y’i Paris iratangizwa n’umuhango ukomeye witabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Céline Dion, Aya Nakamura, Lady Gaga n’abandi.

Perezida Paul Kagame ari muri bacye mu bakuru b’ibihugu by’Afurika batumiwe mu itangizwa ryawo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko mu mugezi witwa  La Seine hari bubere akarasisi k’ubwato 85.

Abakinnyi 6,500 nibo bari bwitabire imikino itandukanye izakinirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri muyakomeye kurusha andi abaho ku isi.

TAGGED:AfurikaAmahangaBufaransafeaturedIbikorwaremezoKagameMacronRwandaUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gucunga Nabi Amashyamba Biri Mubyo Min Mujawamariya Akurikiranyweho
Next Article Aba DASSO Basabwe Kuzibukira Imico Mibi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?