Madederi Wo Muri Papa Sava Yashinze Ikigo Cy’Ubwubatsi

Umwe mu bakinnyi ba filimi bakina neza kandi ukiri muto witwa Clenia Dusenge wamamaye ku izina rya Madederi yashinze ikigo cy’ubucuruzi mu bw’ubwubatsi yise Clen Solutions Group.

Yamenyekanye muri fiimi nyarwanda zitandukanye zirimo iz’uruhererekane bise Indoto n’indi yitwa Papa Sava.

Asanzwe yarize ubukerarugendo.

Yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gushinga kiriya kigo yakigize ashingiye ku byamubayeho ubwo yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.

- Advertisement -

Hari ahantu yajyaga atera ikiraka mu by’ubwubatsi n’ubwo yari akiri umunyeshuri.

Dusenge Clenia wamenyekanye muri filime nyarwanda zitandukanye nka Indoto na Papa Sava akinamo yitwa Madedeli yashinze sosiyete y’ubwubatsi yise ‘Clen Solutions Group’.

Uyu mukobwa wize ibijyanye n’ubukerarugendo yavuze ko yagize igitekerezo cyo gushinga iki kigo agikuye kuri sosiyete y’ubwubatsi yajyaga akoramo ibiraka akiri ku ntebe y’amashuri yisumbuye.

Avuga ko mu mwaka wa 2013 hari ahantu yajyaga atera ibiraka mu kigo cyatangaga serivisi z’ubwubatsi.

Ibiruhuko byakurikiyeho nabyo yakomeje gukorana n’abari bamuhaye icyo kiraka.

Gukorana n’abafundi n’abayede byatumye akunda iby’ubwubatsi n’ubwo atari byo yize.

Yari amaze imyaka runaka atiga, ari gukina filimi nyarwanda.

Icyakora ngo afite agatima ko gusubira mu ishuri kandi akanakora business y’ubwubatsi.

Hari musaza we wiyemeje kuzabimufashamo, bagateza imbere ikigo cyabo cy’ubwubatsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Dusenge Clenia yavuze ko gucunga ibikorwa by’iyi sosiyete azajya abifashwamo na musaza we wize ubwubatsi.

Clen solution group ya Dusenge Clenia izubaka kaburimbo, igukora amapave n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version