Nk’ubu kuri uyu wa Gatandatu hari itsinda ry’abasore bitwa Abarembetsi bafatanywe Litiro za kanyanga Polisi ivuga ko zirenga amagana n’ibilo bitanu by’urumogi.
Mu kugenekereza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru witwa IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko izo litiro ari 1000, amakuru Taarifa Rwanda itabashije kugenzura neza.
Abo bantu bafashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, bafatwa ari icyenda bikoreye ibintu birimo izo kanyanga n’ibilo bitanu by’urumogi.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Muhambo, Akagari Ka Murwa, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku Banyarwanda no ku mutekano wabo, bityo ko itazihanganira uwo ariwe wese ugira aho ahurira nabyo.
Umuvugizi wayo mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi ati: “Mu by’ukuri abishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baba bashaka kutwangiriza abaturage bityo tuzakomeza kurwanya ibikorwa nk’ibi ndetse n’ababigiramo uruhare bashyikirizwe ubutabera babibazwe”.
Ngirabakunzi avuga ko kugira ngo abo bantu bafatwe, byaturutse ku makuru abaturage babatanzeho.
Amakuru atangwa n’inzego zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeza ko ibyo biyobyabwenge ahanini biva muri Uganda.
Abarembetsi nibo bakunze kuvugwa muri ubwo bucuruzi.
Mu myaka nk’itanu ishize ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwavugwaga cyane cyane mu Karere ka Nyagatare.
Ubufatanye bwaje gutuma inzira byacagamo byinjira muri kariya Karere zimenyekana, zirafungwa n’ubwo hatabura ibyuho.
Mu myaka mike ishize, Akarere ka Burera niko kavugwamo cyane ubwo bucuruzi butemewe, kakiyongeraho n’Akarere ka Gicumbi, twombi dukora kuri Uganda.
Polisi itangaza ko abantu icyenda yaafatiye i Burera bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Bungwe, bakazashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.