Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mahama: Impunzi Zamaganye Ubwicanyi Bukorerwa Abavuga Ikinyarwanda Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Mahama: Impunzi Zamaganye Ubwicanyi Bukorerwa Abavuga Ikinyarwanda Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 2:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Ukuboza, 2022 impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba amahanga guhaguruka akarwanya ubwicanyi n’urugomo bikorerwa Abatutsi baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imyigaragambyo yazo ibaye nyuma y’indi y’impunzi zo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe nayo yaraye ibaye nayo yamaganaga ibikorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Impunzi z’i Mahama zagiye mu muhanda zifite ibyapa byanditsweho ko zirambwiwe kwitwa impunzi kandi zifite igihugu ariko icyo gihugu kikaba kibafata nk’abanzi bacyo.

Ibindi byapa byanditseho ko ‘bamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi’.

Icyapa kimwe banditseho bati: “ Turambiwe kubaho nkabadafite igihugu.”

Abandi bamaganye ubwicanyi bavuga ko buri gukorerwa bene wabo, bityo bagasaba Umuryango mpuzamahanga ko wagira icyo ukora ibibi bikorerwa abavuga Ikinyarwanda bari muri DRC bigahagarara kandi abahunze iki gihugu bagacyurwa.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter hamaze iminsi hagaragara amashusho y’abantu bavuga Ikinyarwanda bakubitwa abandi bakorerwa iyicarubozo bazizwa ko ari Abanyarwanda.

Iby’uko muri DRC hashobora kuba Jenoside kandi bimaze igihe gito bivuzweho na bamwe mu bayobozi bakuru muri UN harimo n’Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru wayo witwa Alice Nderitu.

Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru wayo witwa Alice Nderitu.
TAGGED:CongoDRCfeaturedImpunziJenosideNderitu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Mu Majyaruguru Ashyira Uburasirazuba Abaturage Bari Kwicana
Next Article Rwanda: Abo Muri EAC Bahanze Imishinga Y’Ikoranabuhanga Mu By’Ubuzima Bahembwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?