Ikigega Cyagenewe Kuzahura Ubukungu Kigiye Kongerwamo Miliyari Zirenga 250 Frw

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Guverinoma ifite intego yo kongera miliyari 250 Frw mu kigega cya leta kigamije kuzahura ubukungu, ziyongera kuri miliyari zisaga 100 Frw cyatangiranye mu mwaka ushize.

Yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibirimo gukorwa mu rwego rwo guteza imbere inganda muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ni urwego rwahungabanye cyane mu gihe rusanzwe rugize igice kinini cy’umusaruro mbumbe w’igihugu, aho uruhare rw’inganda rwavuye kuri 17% mu 2017 rugera kuri 19% mu 2020, ndetse intego ni uko rwarenga 24% mu 2024.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko muri miliyari zisaga 100 Frw ikigega nzahurabukungu cyatangiranye, gikomeje gufasha inzego zahungabanye kurusha izindi ku buryo ubu miliyari zisaga 75 Frw zimaze guhabwa abikorera ku nyungu ntoya.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Bitarenze 2021, iki kigega kizakomeza kongerwamo ubushobozi ku buryo duteganya ko kizageza kuri miliyari 370 Frw, ni ukuvuga inyongera ishakishwa ishobora kuzageza muri miliyari 250 Frw zizaba ziyongera muri miliyari 100 Frw twagitangiranye.”

“Urwego rw’inganda, izitunganya umusaruro zimaze guhabwa arenga miliyoni zirenga 955 Frw ndetse biteganyijwe ko bitarenze uyu mwaka wa 2021, urwego rw’inganda ruzongererwa miliyari 150 Frw.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa inganda 962 zikorera hose mu gihugu, zirimo 569 zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, 47 zikora ibijyanye n’ubwubatsi na 346 zikora ibindi bikoresho bitandukanye.

Nko mu cyanya cy’inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo ho harimo inganda 123 na 49 zikirimo kubakwa.

Bijyanye n’ingaruka za COVID-19, umusaruro w’inganda mu mwaka ushize waragabanyutse cyane ugera kuri – 4.

Ibicuruzwa byatunganyijwe mu nganda z’u Rwanda byoherejwe mu mahanga mu mwaka ushize byari bifite agaciro gasaga miliyoni $760.

Icyanya cy’inganda cya Masoro kimaze kugeramo inganda nyinshi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version