Major Willy Ngoma: Inyeshyamba Yigeze Kurinda Etiénne Tshisekedi

Hari Taliki 12, Kamena, 2022 ubwo abarwanyi ba M23 bashushubikanyaga ingabo za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimwe zihungira muri Uganda zambukiye ku mupaka wa Bunagana.

Mu rwego rwo kwereka ingabo z’i Kinshasa ko M23 yafashe kandi itagomba kurekura mu buryo bworoshye uriya mujyi, abarwanyi bayo bahise bashyiraho uburyo bwo gusoresha abaturiye uriya mupaka kugira ngo amafaranga abonetse abafashe mu kuhayobora.

Ntibyarangiriye aho kuko  ziyemeje ko zigomba gukomeza kotsa igitutu ingabo za DRC mu gice cya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa M 23 witwa Major Willy Ngoma yahise afata telefoni ye ikorana n’icyogajuru ahamagara umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru witwa Brig Gen  Sylvain Ekenge Bomusa Efomi amumenyesha ko muri gahunda za M23 harimo no gufata Goma.

- Kwmamaza -

Gen Ekenge yaramusubije ati: “ Nta bwoba mbafitiye kuko niyo napfa naba mpfiriye ku butaka bwa Congo nkaba intwari y’igihugu ari ko mwe muzapfa mupfuye ku nyungu z’abandi bantu kandi ibyo ntacyo bimaze.”

Major Willy Ngoma ni umusirikare uzi kuvuga neza ibibera ku rugamba we na bagenzi be barwana.

Arusha mugenzi we uvugira ingabo za DRC kuvuga ibibera ku rugamba mu ntambara iri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kugira ngo isi imenye ibibera muri kiriya gihugu akenshi umuvugizi wa M 23 niwe ubitangaza mbere hanyuma ingabo za DRC zikaza zisa n’izisobanura kubyo zavuzweho.

Inyeshyamba za M 23 ni abarwanyi bazi no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter.

Baba biteguye kuvugana n’itangazamakuru igihe cyose ribakeneye.

Hagati aho ariko Twitter yigeze gufunga  urukuta M 23 yakoreshaga.

Nko mu kwezi kumwe, ibyo Major Ngoma yabwiye Brig Gen Sylvain Ekenge byatangiye gusa n’ibigerwaho kuko abarwanyi b’uyu mutwe bigaruriye Umujyi wa Rutshuru, uyu ukaba umujyi uvuze byinshi mu gace kari kuberamo intambara kuko uri mu bilometero 40 kugira ngo ugere i Goma.

Umuhati wa Major Willy Ngoma waje gutuma benshi bibaza ikiwumutera…

Abantu benshi bakurikirana uko M 23 ikora bibaza aho Major Willy Ngoma akura umuhati utuma atagoheka, ahubwo aba ari maso ngo amenye uko umutwe avugira uhagaze ku rugamba n’uko ibintu muri rusange bimeze hanyuma abitangaze.

Hari umunyamakuru wigenga witwa Mélanie Gouby uherutse kumwegera baraganira.

Willy Ngoma yakuriye i Kinshasa arerwa n’umwe mu basirikare bahoze mu ngabo za Mobutu Sese Seko zarindaga igihugu kitwaga Zaïre.

Ngoma amaze gukura yabaye umusirikare washoboraga no guhemberwa akazi kihariye yakoze.

Ushatse icyo gihe wari  kumugereranya n’umucanshuro.

Yigeze no guhabwa akazi ko kurinda Étienne Tshisekedi, uyu akaba ari umubyeyi wa Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Mu mwaka wa 2006, nibwo yihuje n’abasirikare baje kuvamo abashinze bakaba banayoboye Mouvement du 23 Mars ( M23) .

Bidatinze  yaje gutegekwa kujya gukorera mu Ntara ya Ituri kugira ngo abe imboni z’abasirikare bari barihuje n’abandi kugira ngo igihe nikigera baziyomore ku ngabo za Leta.

Mu myaka yakurikiyeho yakomeje kubabera inyangamugayo bakomeza gukorana neza kugeza ubwo yagiye mu mutwe wa M23  mu mwaka wa 2012.

Icyakora mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2013 abarwanyi ba M23 baje gukubitwa inshuro bamwe barimo na Major Ngoma ndetse Gen Sultani Makenga bahungira muri Uganda.

Major Ngoma na Gen Makenga

Makenga uyu niwe usigaye ayobora M 23.

Agezeyo[Ngoma] yabaye mu nkambi za bariya barwanyi ndetse yabwiye wa munyamakuru twavuze haruguru ko bamaraga umwanya munini bakina amakarita ndetse yigeze no kwigisha Igifaransa bamwe mu ngabo za Uganda zitwa UPDF.

We na  bagenzi be bamaze igihe kinini muri Uganda bategereje ko ibikubiye mu masezerano bagiranye n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyirwa mu bikorwa.

Icyakora Major Willy Ngoma avuga ko ikintu kimubabaza kugeza ubu ari uko adaheruka guhura na bucura bwe w’umukobwa witwa Liliane.

Ubusanzwe afite abana bane.

Muri Mutarama, 2017  Gen Makenga hamwe n’ingabo ze baje kwemeza ko gihe kigeze ngo basubire iwabo kandi babikore mu mbaraga zabo.

Ku rundi ruhande, Makenga na bamwe mu basirikare be, amazina yabo ari ku rutonde rw’abantu bakurikiranyweho ibyaha by’intambara kandi uko bigaragara ubutegetsi bw’i Kinshasa nibubafata buzabakorera ibya mfura mbi.

Uko bimeze kose ariko abasirikare ba M23 bavuga ko batazasubira inyuma.

Ngoma yagize ati: “ Twamaze imyaka itanu mu ishyamba riri mu birunga nka Sabyinyo kandi twarahakubitiwe biratinda Iyo myaka yose twaryaga ubusa tukiyorosa uruhu rw’imbaragasa kandi indwara zitumereye nabi. Mu Birunga niho twamenyeye ko burya umuntu agira umutsi!”

Mu magambo avunaguye nguwo Major Willy Ngoma, umuvugizi wa M23.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version