Malaria: Indwara Bita Iy’Abakene Iri Gufata Abanyamerika

Leta ya Florida mu zindi zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko indwara ya Malaria yatangiye kuba ikibazo kuko abaturage bayo bakomeje kuyandura.

Malaria ni indwara iterwa n’umubu w’ingore bita anophele, ukororokera ahantu hakunze kureka amazi  hakaboneka n’ibihuru.

Benshi bavuga ko ari indwara y’abakene cyane cyane abo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yari imaze imyaka 20 itagaragara muri Amerika.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa Leta ya Florida bwasabye abaturage kurara mu nzitiramubu no gukura ibizenga by’amazi mu nkike z’aho batuye n’ibihuru cyangwa ibigunda bakabitema.

Kugeza ubu abantu batandatu nibo bamaze kubarurwa muri iyi Leta.

Bose ni abo mu gice cya Sarasota.

Ikinyamakuru kitwa Miami Herald kivuga ko ubuyobozi bwa Florida bwasabye abatuye ibice bya Manatee, Miami-Dade na Sarasota kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda iriya ndwara.

Hagati aho muri  Leta ya Texas n’aho haravugwa umuntu umwe wanduye malaria nk’uko CNN yabyanditse.

Ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya indwara n’ibyorezo kitwa Center for Disease Control and Prevention( CDC) kivuga ko cyatangiye gukorana na za Leta zose zigize Amerika kugira ngo harebwe icyakorwa ngo malaria ikumirwe.

CDC yemeza ko Leta ya Texas n’iya Florida ari zo zugarijwe kurusha izindi.

N’ubwo hari abantu bagera ku 2,000 barwara malaria muri Amerika buri mwaka, abaganga bavuga ko abo bose baba ari abantu baba bamaze igihe runaka bavuye gutemberera mu bihugu malaria ikunze kwibasira ababituye.

Nyuma y’uko umuntu yandujwe malaria na wa mubu twavuze inkuru igitangira, uwayanduye acika intege, agahinda umuriro, akaruka, akabira icyokere ndetse n’umutwe ukamurya.

Abana n’abagore batwite nibo baba bafite ibyago by’uko iriya ndwara yabahitana.

Icyakora ni indwara ishobora kwirindwa kandi uyirwaye arayivuza agakira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version