Mali Yirukanye Indi Ntumwa Ya UN

Nta mezi arindwi arashira ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Mali butegetse ko Olivier Salgado wari umuvugizi wa MINUSMA kubavira ku butaka. Ubu hatahiwe ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri MINUSMA witwa Guillaume Ngefa-Atondoko Andali nawe wasabwe kuhava inzira zikigendwa!

Guillaume Ngefa-Atondoko Andali yari ashinzwe ishami rya MINUSMA rishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurinda abaturage.

Ku Cyumweru taliki 05, Gashyantare, 2023 nibwo Umuvugizi wa Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali akaba n’Umunyamabanga wa Leta witwa  le colonel Abdoulaye Maïga yagejeje ubutumwa kuri  Guillaume Ngefa-Atondoko Andali bumubwira ko agomba kuzinga utwangushye.

Bamuhaye amasaha 48 ngo abe yabaviriye aho.

- Advertisement -

Bamako imushinja gukora ibikorwa bibangamira imigirire ya Guverinoma kandi bihabanye n’imigenzereze y’umunyapolitiki ihagarariye ikindi gihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga muri Mali.

Mali imaze iminsi yereka amahanga ko idashaka ko u Bufaransa n’Umuryango w’Abibumbye bakomeza kugira ijambo mu mikorere ya Bamako.

Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko kwivanga mu mikorere yabwo bituma budashyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze iminsi ibica.

Si Mali gusa ariko yamagana u Bufaransa kuko na Burkina Faso ari uko.

Burkina Faso iherutse gusaba Mali ko yakwemera ibihugu byombi bikihuza kugira ngo byunganirane mu guhangana n’abakora iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version