Nadège Sandra Uwayezu yamuritse igitabo yise “Light In The Dark”, kigaruka ku buzima yanyuzemo mu buto bwe n’uko yagiye arenga imbogamizi yagiye ahura nazo.
Uyu mukobwa w’imyaka 18 yavutse afite umubiri udateye nk’uw’abandi ndetse afite imisatsi yera, ku buryo hari igihe byatumaga atisanga mu bandi bana, rimwe na rimwe agakunda kuba wenyine.
Gusa ibyo byose yabashije kubirenga, yiga ashyizeho umwete ndetse biramuhira aba umuhanga, ku buryo ubu ari umunyeshuri muri Kepler mu bijyanye n’itumanaho mu bucuruzi.
Yagize ati “Nakuze ntafatwa kimwe n’abandi bana urebye kubera ukuntu nagaragaraga, ibyo biza kumviramo kumva ko mpejwe ku ruhande rumwe, gusa mu gukura naje gusanga uko umuntu asa, uko umuntu agaragara ntabwo ari we muntu, umuntu ni ibimurimo, umuntu ni ibimugize, indangagaciro ze n’icyo ashaka kugeraho.”
Icyo gitabo kigaragaza uburyo yabashije kurenga kumva ko ari umuntu uhezwa mu buzima busanzwe, akumva ko ari we “ufite urufunguzo rw’ubuzima bwanjye, ngomba kumenya icyo nshaka kuba cyo kandi nkakigeraho.”
Yahisemo gushyira imbere icyo ashaka kandi agaharanira kukigeraho, ku buryo yumva byanaviramo isomo abandi.
Yaje kwandika ku buzima bwe igitabo yise “Light In The Dark”, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze “Urumuri mu mwijima”.
Yakomeje ati “Kivuga ku buzima bwanjye muri rusange guhera ku myaka icyenda kugeza kuri 16, kivuga muri rusange ibintu nagiye nyuramo, ubuzima busanzwe nk’umwana, gukura, kwiga amashuri yisumbuye, ingamba nagiye mfata kuri buri cyiciro cy’ubuzima kugira ngo mbe ndi umuntu ndi we muri rusange.”
Ni igitabo cyasohowe ku bufatanye na Ubuntu Publishers.
Kwandika iki gitabo byafashe amezi abiri, ariko kugira ngo gisohoke ngo byafashe imyaka ibiri.
Nadège yakomeje ati “Nandika iki gitabo nashakaga ko umuntu uzagisoma cyane cyane abo tujya kungana mu myaka, bazumva ko ubuzima bwose bugira ibice, hari ibintu unyuramo, ugakura, ariko icyo ushaka kuba cyo uragikurikirana.”
Avuga ko kwiyandikaho bitaba byoroshye kuko hari ibintu bimwe ugeraho ukumva udashaka no kubivugaho ibindi ukabura uko ubivuga.
Avuga ko kuva kera yakuranye inzozi zo kwandika ibitabo, gusa ngo ntabwo yandikaga ku buzima bwe. Wasangaga agaruka ku bindi yabonye mu buzima busanzwe, ku buryo yumva ari umurimo azakomeza.