Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ejo hakozwe inama bemeranya kuri iriya ngengo y'imari.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rwa Rayon Sports Abdallah Murenzi yatangaje ko izakoresha ingengo y’imari ya Miliyari Frw 2, ubu ikaba ifite Miliyoni Frw 400. Andi azava he?

Ni ingengo izakoreshwa mu mwaka w’imikino mushya wa 2025/26.

Murenzi Abdallah ati: “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya Miliyari Frw 2 azaturuka mu bafatanyabikorwa no mu bihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira.  Ariko uruhare runini ni urw’abafana binyuze muri Fan Clubs.”

Kuvuga atyo, abishingira ku cyizere afitiye abafana, akemeza ko bazitanga, bagatanga amafaranga biyemeje muri za ‘fan clubs’ zabo.

Gusa byagaragaye ko hari ubwo icyizere nk’iki kiraza amasinde, bigaterwa ahanini n’uko ibyo abantu biyemeje batabikurikiza.

Kutabikurikiza biterwa na byinshi birimo n’ikiguzi cy’imibereho y’abaturage muri rusange kizamuka muri iki gihe.

Bamwe bashobora kwemera ko amafaranga azava mubyo bazaba bagurishije bejeje imyaka ari yo bazatanga nk’umusanzu wa Rayon ariko bakarumbya kubera imihindagurikire y’ikirere n’izindi mpamvu.

Abatuye mu mijyi[akenshi badahinga] nabo babona amafaranga bayavanye muri serivisi batanga ariko nazo zisigaye zitishyurirwa neza kubera ubuzima buhenze.

Nk’urugero, kuwa Gatandatu tariki 06, Nzeri, 2025 RURA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori( Lisansi na mazutu) byazamutse.

Guhera icyo gihe kugeza mu mezi abiri ari imbere uhereye ku itariki iki cyemezo cyafatiwe, litiro imwe ya lisansi iragura Frw 1862 ivuye ku Frw 1803 naho iya mazutu iragura Frw 1808 ivuye ku Frw 1757.

Nubwo Leta iba yashyizemo ‘Nkunganire’ ntibibuza ko  abagenzi batangira kwitondera gutega ikinyabiziga kibahenda kandi gusohora amafaranga bakabanza gutekerezwaho kabiri.

Ibiciro ku isoko ry’ibiribwa  ngangurarugo nabyo byicara bihindagurika ku buryo ababyeyi( ari nabo bafana ba Rayon benshi bafite amafaranga) bagorwa no guhaha ibintu byinshi ku mafaranga menshi.

Rayon Sports ifite abafana benshi( nubwo nta barura ryeruye ryatangajwe), gusa ntibiyibuza kumvikanamo inkuru z’imicungire mibi y’umutungo wayo.

Icyizere Murenzi atanga gifite uburemere kuko Miliyari Frw 2 ari amafaranga menshi.

Murenzi Abdallah( Ifoto: Rayon Sports)

Abafana, abaterankunga n’andi mafaranga  bivugwa ko  Rayon Sports izavana mu marushanwa izitabira, ashobora kuzaza angana cyangwa ari make kuyo bateganyije.

Ukurikije ibihe iyi kipe yaciyemo mu myaka yatambutse, ushobora kwanzura ko nubwo ayo mafaranga yose ataboneka, itazabura kuguma muri Shampiyona y’u Rwanda kandi mu makipe y’imbere.

Umwaka w’Imikino ya Shampiyona  uzatangira tariki ya 12, Nzeri, 2025, umukino wa mbere Rayon izawutangira kuya 13, Nzeri ikine  na Kiyovu Sports mu mukino wa mbere uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version