Manda Ya MINUSCA Yongereweho Umwaka Umwe

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kongereye manda y’ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), ikazarangira ku wa 15 Ugushyingo 2022.

Icyo cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuyango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yatangarije kuri twitter ko yishimiye iki cyemezo.

Ati “Dukomeje gushyira imbaraga zacu mu kuzuza inshingano binyuze mu mikoranire isesuye na Guverinoma.”

- Kwmamaza -

Mu nshingano zitegereje MINUSCA mu mezi 12 ari imbere harimo gukomeza kurinda abasivili, gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubaka amahoro by’umwihariko guharanira ko intambara ihagarikwa, gucunga umutekano no gukora ibindi bikorwa by’ubutabazi biteganywa mu nshingano zayo.

Izi ngabo n’abapolisi kandi bashinzwe kurinda iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ubutabera no kubahiriza amategeko no gutanga umusanzu mu biganiro by’amahoro.

Harimo kandi gushyigikira amavugurura mu nzego z’umutekano na gahunda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare.

Hari amakuru ko ubwo icyemezo cyo kongera manda ya MINUSCA cyafatwaga, u Burusiya n’u Bushinwa byifashe mu matora.

Ibyo ahanini ngo byatewe n’ibyaha byagiye bishinjwa bamwe mu basirikare bari muri MINUSCA birimo gusambanya abakobwa n’abagore, aho nk’abasirikare ba Gabon baheruka kwirukanwa mu butumwa muri Centrafrique, nyuma y’amakuru yari amaze guhamya ko bamwe muri bo bahohoteye bishingiye ku gitsina abakobwa batanu.

Nubwo icyemezo cyatowe, Leta zunze ubumwe za Amerika zagaragaje ko muri Centrafrique hariyo ibibazo byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu, kenshi bigirwamo uruhare n’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya.

Ikindi cyagarutsweho kuri buriya butumwa ni uburyo imodoka y’abari mu butumwa bwa MINUSCA bakomoka mu Misiri yarashweho n’abarinda Perezida Faustin-Archange Touadéra, ku wa 1 Ugushyingo.

Ubutumwa bwa MINUSCA bwatangiye muri Nzeri 2014, nyuma y’imvururu zahiritse ubutegetsi bwa François Bozize.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko buriya butumwa burimo abantu ibihumbi bisaga 15, barimo abasivili, abasirikare, abapolisi n’abakorerabushake.

Kugeza muri Nzeri 2021, u Rwanda rwari rufiteyo abasirikare benshi kurusha ibindi bihugu, bagera ku 1690.

Ni nacyo gihugu gifiteyo abapolisi benshi kuko bari 493.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version