Mu gihe abanyapolitiki ba Libya bari kureba uko bahuza imbraga za Politiki n’iza gisirikare kugira ngo mu Ukuboza, 2021 hazabe amatora, abakurikirana ibibera muri kiriya gihugu bavuga ko iby’ubumwe bwa Libya bidashishikaje Marchel Haftar.
Babishingira ku ngingo y’uko aherutse gukoresha akarasisi ingabo ze, zifite intwaro, ibi bakabibonamo uburyo bwo kwereka abandi ko agifite imbaraga kandi ko atiteguye gusaranganya nabo ubutegetsi.
Muri iki gihe Libya iyobowe na Bwana Mohamed El- Menfi akaba ayoboye Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu( Government of National Union).
Abandi bafite uruhare mu bumwe bw’abanya Libya barakora uko bashoboye ngo ibintu bigende uko byateguwe ariko uruhande rwa Marechal Haftar rwo rubigenda mo biguru ntege.
Ikindi kigaragaza ko ibibare muri Libya bitafata irangi ry’ubumwe burambye ni uko abategetsi b’i Istanbul n’i Moscow nabo bataratera intambwe igaragara mu kubungabunga agahenge gato katahamaze igihe kirekire.
Bisa n’abo Turikiya n’u Burusiya bibona ko gukorana na Haftar byabafasha gukoma mu nkokora umugambi w’Abanyaburayi n’Abanyamerika bafitiye Libya igihe cyose izaba yaboneye umutekano urambye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugarura amahoro muri Libya naryo rivuga ko iyo urebye uko ibintu byifashe muri kiriya gihugu ubona ko gutegura no gukora amatora uko byateguwe bizagorana.
Bose bavuga ko imyitwarire ya gisirikare ya Haftar yerekana ko atiteguye gusangira ubutegetsi nabo.
Akarasisi aheruka gukoresha kabereye ahitwa Benghazi.
Hari umuhanga witwa Benjamin Fishman wabwiye Jeune Afrique ko iyo witegereje imbaraga za gisirikare za Haftar n’umujinya afite w’uko atashoboye gufata Tripoli( umurwa mukuru wa Libya) ushobora kwanzura ko azagira icyo akora akaburizamo amatora ateganyijwe mu Ukuboza, 2021.