Mariya Yohana Agiye Gutaramirwa

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Mariya Yohana

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana yateguriwe igitaramo cyo kumushimira uruhare yagize mu muziki w’Abanyarwanda, ubu akaba abimazemo imyaka 40.

Abamuzi bavuga ko yatangiye guhanga mu mwaka wa 1985.

Ni igitaramo cyateguwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, akaba umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Country Records.

Aganira n’itangazamakuru Noopja, yahamagariye buri wese ukunda Mariya Yohana kuzitabira icyo gitaramo akabimwereka kuko nawe ari mu batumye abaturage bishimye.

Ati: “Turasaba abakunda uyu mubyeyi bose kuzahurira muri icyo gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira.”

Yasabye ko abazaza bazazana n’impano zo kumuha bakamubaza n’ibanga ryatumye abikomeramo kugeza n’ubu.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda.

Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare inganzo ye yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe ahora avuga ko bo nk’abantu bakuru bifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda n’abakiri bato muri rusange, barushaho kurinda igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *