Pacifique Kabanda uyobora Rwanda Investigations Bureau yemeza ko guhashya ibyaha bikorerwamuri interineti bisaba ubufatanye mpuzamahanga. Ibyaha nk’ibi, ntibitandukana n’icuruzwa ry’abantu.
Mu kiganiro yahaye abandi bakora mu bugenzacyaha bitabiriye inama mpuzamahanga iri kubera muri Cambodia, yavuze ko abanyabyaha bo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga bangiriza byinshi haba aho batuye no kure yaho.
Uretse kwiba amafaranga y’abandi, ibyaha by’ikoranabuhanga rigira uruhare rutaziguye no mu gucuruza abantu.
Polisi mpuzamahanga InterPol ikunze gutangaza ko hari abo yafashe bacuruza abandi cyangwa se abo yagaruje bari baragiye gucururizwa mu mahanga.
RIB nayo ikunze kuvuga ibintu nk’ibyo ndetse igakora n’ubukangurambaga bugamije gutuma abantu birinda ababahenda ubwenge bakabajyana mu mahanga ngo bagiye kubashakira imirimo kandi bagiye kubagurisha.
Inama Kabanda yitabiriye yahuje abandi bakora mu bugenzacyaha bo muri Cambodia, Australia, Brazil, Cambodia, u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Indonesia, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Laos, Malaysia, Myanmar na Nigeria.
Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Dufatanye mu guca uruherekane bw’ubwambuzi bukorerwa kuri interineti”.
Irimo kandi abahagarariye Pakistan, Philippines, u Rwanda, Singapore, Timor-Leste, Uganda, Vietnam n’u Bwongereza, ndetse n’abahagarariye Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n’Ibyaha (UNODC) ndetse na Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL).

