Maroc: Abantu 632 Bishwe N’Umutingito

Ni umutingito ukomeye kurusha indi yose mu mateka ya Maroc

Mu Ntara ya Marrakech muri Maroc haraye habereye umutingito ukomeyeuri ku kigero cya 7 ku gipimo cya Richter, ukaba wahitanye abantu 632. Twandika iyi nkuru  nibo bari bamaze kubarurwa.

Imwe mu mpamvu ishobora kuba yateye urupfu rw’abo bantu ni uko ibi byago byabaye mu ijoro abantu basinziriye kandi bibera mu mujyi ufite inzu nyinshi z’amagorofa.

Leta ya Maroc ivuga ko abantu 632 ari bo bahasize ubuzima kugeza ubu, abandi 329 barakomereka.

Hari indi mibare ivuga ko abantu bazize uriya mutingito ari abantu 300, iby’abantu 632 bikaba ari ibikabyo bitangwa na Maroc kugira ngo itabarwe n’amahanga.

- Advertisement -

Abahanga mu by’imitingito bavuga ko uriya mutingito ufite indiri( épicentre) mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Marrakech, mu bilometero 320 uturutse mu Murwa mukuru Rabbat.

Itangazamakuru ryo muri Maroc rivuga ko ari ubwa mbere umutingito nk’uriya ubaye mu mateka y’ubu bwami.

Abaturage bahisemo kurara hanze banga kugwirwa n’inzu

Inkomere n’abapfuye boherejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Marrakech, bitwa Centre Hospitalier de Marrakech.

Ibi ni ibitangazwa n’ikinyamakuru Médias24 gikorera kuri murandasi.

Ibitaro byo mu gace ibi byabereyemo, birasaba abaturage gutanga amaraso ari benshi kugira ngo agoboke abakometse, bagatakaza menshi.

Imijyi yo muri Marrakech yibasiwe ni uwa Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant.

Uretse inzu zisanzwe zasenywe nawo, uyu mutingito yasinye n’umusigiti uzwi cyane uri ahitwa Jemaa el-Fna ndetse n’inkuta z’i  Médina zirasenyuka.

Ni ahantu hasanzwe harashyizwe mu murage w’isi urindwa na UNESCO.

RFI yanditse ko ibintu bishobora kuba ari bibi cyane mu cyaro cya Marrakech kuko hubatswe n’inzu z’amatafari ya rukarakara ndetse n’amabuye y’amasarabwayi.

Kubera izo mpamvu, hari impungenge ko hari abandi bantu benshi bahasize ubuzima, bakaba batarabona ubutabazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version