Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Minisitiri w’Intebe wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani

Minisitiri w’Intebe wa Qatar Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani arajya i Washington kubwira Perezida Trump impungenge yatewe n’igitero Israael iherutse kugaba ku butaka bwe ihakurikiye abayobozi ba Hamas.

Axios yanditse ko Thani ari buhure kandi na Visi Perezid awa Amerika JD Vance, Umunyamabanga wa Amerika w’ububanyi n’amahanga Marco Rubio n’Intumwa ya Trump yihariye yitwa Steve Witkoff.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo ingabo za Israel zirwanira mu kirere zarashe igisasu ku nyubako abayobozi ba Hamas bakoreragamo inama i Doha ariko kirabahusha.

Igikuba cyahise gicika, amahanga arimo n’Ubushinwa arahaguruka arabyamagana.

Amerika ndetse n’u Rwanda byamaganye icyo gitero, ariko Israel yo ivuga ko byakozwe mu buryo busanzwe bwemewe kwivuna umwanzi.

Politico yanditse mu Muryango w’Abibumbye mu Kanama kawo gashinzwe amahoro ku isi batangaje bamaganye ibyakorewe i Doha ariko birinda mu nyandiko yabo guhingutsamo ijambo ‘Israel’.

The Jerusalem Post yanditse ko hari umwe mu bantu ba hafi ya Trump uvuga ko ibyo Netanyahu akora bimurakaza.

Ngo abikora batabiganiriye, agatanga urugero rw’ibiherutse kubaho kandi, igiteye inkeke, ni uko bituma umubaho Washington ifitanye n’ibihugu by’Abarabu by’inshuti nka Qatar ujyamo igitotsi.

Qatar ni kimwe mu bihugu by’inshuti ya Amerika bikomeye mu bindi bigize Gulf.

Ni umuhuza w’ingirakamaro mu bibazo byinshi ku isi kandi umusaruro bitanga uhesha amahirwe Amerika yo kubona aho ishora imari bitayigoye.

Trump kandi kuwa Kabiri yavuze ko igitero ingabo za Israel zagabye kuri Qatar cyari icyemezo cya Netanyahu ubwe, ko ntaho Amerika yigeze ibimenyeshwa.

Perezida w’Abanyamerika avuga ko kiriya gitero nta nyungu z’igihugu cye zikirimo .

Umuhati we wo guhagarika iriya ntambara n’ubu nturagerwaho nubwo wigeze gutuma habaho guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 60 yakurikiwe n’imirwano igikomeje kugeza ubu.

Israel ivuga ko izakomeza guhashya abanzi bayo aho bari hose ku isi no mu buryo bwose, ikavuga ko igitero yagabweho tariki 07, Ukwakira, 2023 cyayeretse ko igomba guhaguruka yivuye inyuma ikirukana uwo ari we wese uyifitiye urwango.

Icyo gitero cya Hamas cyahitanye abantu 1,200, abandi 250 batwarwa bunyago n’ubu hari abakiri yo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version