U Rwanda Rurashaka Gusubiza Abana Bose Mu Ishuri

Abana bose bagomba kwiga kuko bibategurira ubuzima bwiza

Uyu mugambi u Rwanda urateganya kuzasubiza abana 177,000 mu ishuri. Ruzawukora ku bufatanye na Qatar n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa by’intego z’iterambere rirambye hakiyongeraho n’umusanzu wa Save the Children.

Abana bazafashwa gusubira mu ishuri babaruwe hirya no hino mu Rwanda.

Umushinga wo kubasubiza mu ishuri watangiye bwa mbere mu mwaka wa 2021 ariko ukuba ugomba gukomeza gushyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye.

Abana bazitabwaho barimo n’abafite ubumuga; aba bakagira umwihariko w’uko hari abahezwa mu ngo na benewabo bityo bakabuzwa amahirwe yo kwiga.

- Advertisement -

Inzego za UN n’izindi mpuzamahanga zishimira u Rwanda umuhati rushyira mu kuzamura uburezi kandi budaheza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe uburezi rusange Eng Irere Claudette avuga ko  u Rwanda rwashyizeho Politiki y’uburezi kuri bose bitewe n’uko ruzi neza akamaro kabyo.

Irere ati: “ Imwe mu ntego zikomeye za politiki y’uburezi mu Rwanda ni uko ntawe ukwiye kubuvutswa. Nta mwana ugomba kubuzwa kwiga kandi dushaka ko abageze mu ishuri barigumamo bakiga bakarirangiza. Tuzakorana n’abo ari bo bose kugira ngo iyi ntego igerweho.”

Ni ngombwa kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu cya kane ku isi cyiyemeje ko abana bacyo bose bagomba kwiga.

Ni Politiki bise Zero Out-of School Child Approach.’

Amakuru Taarifa ikesha Save the Children avuga ko mu bana bose batiga, abagera kuri 0,6% ari  abafite ubumuga.

Aba ni abageze mu cyiciro cy’amashuri abanza.

Mu rwego rwo gufasha abo bana bose kwiga, abakoze uriya mushinga bavuga ko hazabaho kwegera abavuga rikijyana mu masibo n’imidugudu bakabasobanurira ibyawo kugira ngo bagire uruhare mu gusubiza abana mu ishuri no gukora ku buryo ntawongera kurita.

Hazabaho no kubarura abana bose batiga, aho batuye hamenyekane ndetse n’icyatumye batiga kimenywe n’ababishinzwe.

Amakuru azabivamo niyo azafashishwa mu gutuma abo bana bose basubizwa mu ishuri kandi hubakwe ubushobozi bwo kurinda ko bakongera guta ishuri.

Gukusanya ayo makuru bizakorwa ku bufatanye bwa Save the Children na Minisiteri y’uburezi.

Ubuyobozi bwa Save the Children( iki ni ikigo cy’Abongereza) buvuga ko buzakoresha ubumenyi iki kigo cyakuye mu byo cyakoze hirya no hino ku isi kugira ngo gishobore gukusanya amakuru areba abana b’u Rwanda bataye ishuri.

Hari ibikoresho n’uburyo bya gihanga byateguwe kugira ngo uriya murimo uzakorwe neza.

Itangazo rivuga iby’iyi mikoranire rivuga ko hazategurwa aho bariya bana bazajya bahurizwa bakongera kuganirizwa ku kamaro ko kwiga, abahanga bakazashyiraho bwo kureba uko buri mwana akurikirana amasomo, ndetse ngo Save the Children izagira uruhare muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

Kugaburirira abana ku ishuri ni uburyo bwiza butuma abana badata ishuri kubera gusonza.

Umuyobozi wa Save the Childern witwa Janti Soeripto yagize ati: “ Uyu muryango wacu umaze imyaka 100 ukora ibiri mu nyungu z’abana.  Twishimiye gukorana n’u Rwanda na Qatar k’uburyo abana bose b’u Rwanda bajya mu ishuri bakiga uko babishoboye kose.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biri mu nzira ishimwa na benshi mu gutanga uburezi budaheza kandi bufite ireme.

Icyakora hari ibitaranoga kuko ibyumba by’amashuri bikiri bike n’abarimu bikaba uko ariko ibi ngo ntibitesha agaciro intambwe Kigali igezeho izamura uburezi bw’abatuye u Rwanda.

Imibare ya UNICEF ivuga ko ku isi hose hari abana miliyoni 67 batari mu ishuri.

Min Irere asinya aya masezerano
Intego ni uko nta mwana uzasigara atiga
Save the Children nayo izabigiramo uruhare
Ifoto rusange y’abitabiriye isinywa ry’aya masezerano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version