Maroc Ni Iya Mbere Mu Makipe Ya Afurika Igeze Muri ¼ Mu Gikombe Cy’Isi

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Azzedina Ouhani.

Ikipe y’igihugu ya Maroc yabaye iya mbere muri Afurika yageze mu mikino ya 1/4 cy’igikombe cy’isi kibera muri Mexique, America na Canada.

Igeze muri iki cyiciro imaze gutsinda Canada ibitego bitatu k’ubusa, mu mukino watangiye Maroc ihuzagurika.

Uretse uko guhuzagurika kwagaragaraga mu ntangiriro y’umukino, iyi kipe yaje no kuvunikisha rutahizamu wayo ukomeye avunika ku monota wa 22, asimburwa na Soufiane Rahimi.

Ikipe y’igihugu ya Maroc irakomeye k’uburyo hari abemeza ko nta kipe itahangamura.

Umukino ugeze ku munota wa 50 Azzedina Ouhani yatinze icya mbere, yiyongeza icya kabiri ku munota wa 82.

Mugenzi we witwa Soufine Rahimi yaje gutsinda igitego cya gatatu, inkuru nziza itaha Rabat inkuri mbi itaha Ottawa.

Iyo bizakina muri kimwe cya kane igomba kumenyekana nyuma y’umukino ugomba guhuza Ubufaransa na Paraguay.

Mu gikombe cy’isi giheruka, Maroc yaviriyemo muri 1/2 itsinzwe n’Ubufaransa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *