Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Martin Fayulu Aravugwaho Kubiba Urwango Ku Banyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Martin Fayulu Aravugwaho Kubiba Urwango Ku Banyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2021 11:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma ya video imaze amasaha make isohotse yerekana abaturage bigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Bwana Vincent Karega yabwiye Taarifa ko uyiri inyuma ari Martin Fayulu.

Karega avuga ko umunyapolitiki Martin Fayulu yanga Abanyarwanda baba muri DRC akaba aharanira guteranya ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi.

Yabwiye Taarifa ati: “  Nibyo umunyapolitiki Fayulu wijunditse uRwanda ahora ashishikariza abakongomani guhaguruka ku bwinshi bakarwanya u Rwanda n’ Abanyarwanda baba muri Kongo ngo kuko afite gihamya ko u Rwanda rugiye gufata Kongo y’ i Burasirazuba.”

Ambasaderi Vincent Karega avuga ko Martin Madidi Fayulu ashinja Perezida Tshisekedi kurenza amaso ibyo u Rwanda rukora.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko Martin Fayulu ari kubiba urwango ku Banyarwanda baba muri DRC

Ati: “ Naramunyomoje n’ abandi Bakongomani batizera ibyo avuga baramuvuguruza bimutera ipfunwe akoresha imyigaragambyo isaba ko nirukanwa.”

Ambasaderi Karega avuga ko imyigaragambyo iheruka kubera imbera y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yitabiriwe n’abantu bake kandi ‘biganjemo insoresore zitize.’

Ambasaderi Vincent Karega

Video Taarifa ifite yerekana abasore bakuze bafashwe na Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Bamwe muribo bagaragara bambaye amasengeri gusa, amakabutura… kandi batambaye agapfukamunwa.

- Advertisement -

Martin Madidi Fayulu  ni umunyapolitiki, akaba n’umunyemari ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Yavutse tariki 21, Ugushyingo, 1956.

Afite ishyaka rya Politiki mu Cyongereza bita Engagement for Citizenship and Development party.

Muri 2018 yifatanyije na Tshisekedi, Kamerhe ngo bahangane na Kabila mu matora y’Umukuru w’igihugu ariko bidateye kabiri baramwipakurura, bakomeza ukwabo.

Nyuma Komisiyo y’amatora yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ntibyashimisha Fayulu, kugeza ubu wemeza ko ari we wayatsinze ariko akibwa amajwi.

Bamwe mu bo Polisi yafashe baje kwigaragambya imbere y’Ambasade y’u Rwanda mur DRC
Biganjemo urubyiruko
TAGGED:AmbasadeAmbasaderiFayulufeaturedImyigaragambyoKarega
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kim Kardashian ‘Yatse Gatanya’ Na Kanye West
Next Article Magufuli Yasabye Abaturage Kongera Gusenga Ngo Imana Ibakize COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?