Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatsindiye Kuba Icyicaro Cy’Ikigo Nyafurika Cy’Imiti
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

U Rwanda Rwatsindiye Kuba Icyicaro Cy’Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 November 2024 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
u Rwanda rwahaye Afurika yunze ubumwe inyubako izaba icyicaro cy'Ikigo nyafurika cy'imiti, AMA.(Ifoto: Taarifa.Rwanda)
SHARE

Mu Murenge wa Nyarugenge ahateganye na BRD hatashywe Ikigo Nyafurika cy’imiti, Africa Medicines Agency, AMA. U Rwanda nirwo rwatsindiye iki cyicaro nyuma yo guhigika ibihugu icyenda byagishakaga.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana wari uhagarariye Guverinoma mu guha Umuryango w’Afurika yunze ubumwe iyi nyubako yavuze ko ari ishema ku Rwanda kuba rwaratsindiye uyu mwanya.

Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’imiti kizakora mu nyungu z’ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kugira ngo imiti ibitangwamo ibe yujuje ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Nsanzimana ati: “ Ni ikigo kizakora mu nyungu z’ibihugu by’Afurika hagamijwe ko ibihugu binyamuryango bibona imiti ifite ubuziranenge bukenewe. U Rwanda rwishimiye ko ari rwo cyicaro cy’iki kigo”.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yemeza ko icyo kigo cyari gikenewe cyane.

Nsanzimana avuga ko kiriya kigo kizagenzura imiti ikorerwa muri Afurika cyangwa igurishirizwa ku isoko ry’Afurika.

Imikorere yacyo izareba kandi niba amabwiriza yo gukora imiti yubahirizwa hirya no hino kuri uyu mugabane kugira ngo umuti uzasohoke udafite ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Afurika niyo yonyine mu migabane y’isi itagiraga ikigo nka kiriya.

Komiseri mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza Minata Samate Cessouma avuga ko kuba u Rwanda rwahawe kuba icyicaro cya kiriya kigo ‘atari  impanuka’.

- Advertisement -

Avuga ko ubwo hasigaragara ibihugu icyenda nyuma y’ijonjora ry’ibanze ryitabiriwe n’ibihugu 14, byagaragaraga ko u Rwanda rufite amahirwe yo gutsindira uyu mwanya.

Abazahabwa akazi ni abo mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yashyizeho iki kigo.

Icyakora ngo imiti yo izahabwa ibihugu byose b’Afurika kubera ko indwara zitagira imipaka.

Samate Cessouma avuga ko kuri uyu wa Gatanu byabaye igihe cyiza cyo gusarura imbuto zabibwe mu myaka irenga ine ishize ubwo hatekerezwaga umushinga wo kubaka kiriya cyicaro.

Mu mwaka wa 2019 nibwo hasinywe amasezerano yagenaga imikorere y’Ikigo Nyafurika cy’Imiti( African Medicines Agency, AMA), ibihugu byemererwa guhatanira kuzaba icyicaro cyacyo.

Ati: “ Uyu munsi twishimiye kwakira uyu mwana wavutse ari we AMA. Ibihugu 20 nibyo byashyize umukono ku masezerano agena imikorere y’iki kigo. Ngashima Komiseri Michel Sidibé wari uhagarariye Afurika yunze ubumwe icyo gihe ubwo hatekerezwaga AMA”.

Minata Samate Cessouma-ukomoka muri Burkina Fasso- avuga ko u Rwanda ari urwo kwizerwa kuko rwagaragaje ko ibyo rwiyemeje rubikora.

Yavuze ko ubwo COVID-19 yadukaga ku isi, Afurika yahuye n’imbogamizi zo kubona imiti n’inkingo byari bikenewe mu kuvura iyo ndwara.

Ni ikibazo avuga ko cyakanguye Afurika by’umwihariko n’isi muri rusange, bihita bigaragararira buri wese ko hakwiye kubaho inganda zikorera inkingo muri Afurika hakabaho n’ikigo gisuzuma uko izo nganda zikora.

U Rwanda ni umunyamuryango w’Inama nyobozi y’ikigo African Medicines Agency binyuze mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA.

Ubwo hatangazwaga ko iki kigo gitangiye, Prof Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA yari yaje kumva icyo iki kigo kizakorana n’ikigo ashinzwe.

Mu Rwanda hanuzuye uruganda rukora inkingo z’ubwoko bwinshi harimo izikingira COVID, iz’igituntu n’izindi.

Intego yarwo ni uguhinduka igicumbi cy’imiti n’inkingo muri Afurika ndetse n’ahantu abatuye uyu mugabane- cyane cyane abo mu Karere ruherereyemo- bashobora kugana bakahabonera serivisi  z’ubuvuzi ziboneye.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yabwiye abaje gutaha inyubako y’Ikigo nyafurika cy’imiti, AMA, ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ibindi bihugu by’Afurika n’abafatanyabikorwa barwo kugira ngo abatuye Afurika barindwe cyangwa bavurwe indwara zari zisanzwe zibasira benshi.

U Rwanda kandi rwahaye ubuyobozi bwa AMA imodoka nziza 11 zo mu bwoko bwa Teramont VW buzafasha abayobozi bakuru kujya no kuva ku kazi bose baba mu Mujyi wa Kigali.

TAGGED:AfurikafeaturedImitiInkingoKomiseri ImitiNsanzimanaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Yateye Abanyarwanda Akanyamuneza
Next Article Espagne: Abantu 158 Bishwe N’Umwuzure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?