Martin Fayulu Aravugwaho Kubiba Urwango Ku Banyarwanda

Nyuma ya video imaze amasaha make isohotse yerekana abaturage bigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu Bwana Vincent Karega yabwiye Taarifa ko uyiri inyuma ari Martin Fayulu.

Karega avuga ko umunyapolitiki Martin Fayulu yanga Abanyarwanda baba muri DRC akaba aharanira guteranya ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi.

Yabwiye Taarifa ati: “  Nibyo umunyapolitiki Fayulu wijunditse uRwanda ahora ashishikariza abakongomani guhaguruka ku bwinshi bakarwanya u Rwanda n’ Abanyarwanda baba muri Kongo ngo kuko afite gihamya ko u Rwanda rugiye gufata Kongo y’ i Burasirazuba.”

Ambasaderi Vincent Karega avuga ko Martin Madidi Fayulu ashinja Perezida Tshisekedi kurenza amaso ibyo u Rwanda rukora.

- Advertisement -

Avuga ko Martin Fayulu ari kubiba urwango ku Banyarwanda baba muri DRC

Ati: “ Naramunyomoje n’ abandi Bakongomani batizera ibyo avuga baramuvuguruza bimutera ipfunwe akoresha imyigaragambyo isaba ko nirukanwa.”

Ambasaderi Karega avuga ko imyigaragambyo iheruka kubera imbera y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yitabiriwe n’abantu bake kandi ‘biganjemo insoresore zitize.’

Ambasaderi Vincent Karega

Video Taarifa ifite yerekana abasore bakuze bafashwe na Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Bamwe muribo bagaragara bambaye amasengeri gusa, amakabutura… kandi batambaye agapfukamunwa.

Martin Madidi Fayulu  ni umunyapolitiki, akaba n’umunyemari ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Yavutse tariki 21, Ugushyingo, 1956.

Afite ishyaka rya Politiki mu Cyongereza bita Engagement for Citizenship and Development party.

Muri 2018 yifatanyije na Tshisekedi, Kamerhe ngo bahangane na Kabila mu matora y’Umukuru w’igihugu ariko bidateye kabiri baramwipakurura, bakomeza ukwabo.

Nyuma Komisiyo y’amatora yatangaje ko Felix Tshisekedi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’igihugu ntibyashimisha Fayulu, kugeza ubu wemeza ko ari we wayatsinze ariko akibwa amajwi.

Bamwe mu bo Polisi yafashe baje kwigaragambya imbere y’Ambasade y’u Rwanda mur DRC
Biganjemo urubyiruko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version