Mashami ‘Ashobora’ Kongererwa Amasezerano Yo Gutoza Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Vincent Mashami wahawe kuyobora ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2018 biteganijwe ko ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 aribwo amasezeranoye mu ikipe y’igihugu azaba arangiye gusa kuruhande rw’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ntacyo baratangaza ku masezerano mashya ashobora guhabwa.

Mashami kuva yahabwa izi nshingano yatoje imikino 23 harimo iya gicuti n’iy’amarushanwa , yatsinzemo itanu (5) anganyamo cumi n’umwe (11) atsindwamo irindwi (7).

Yinjijwe ibitego Makumyabiri na bibiri (22) yinjiza makumyabiri na bine (24).

Kugeza ubu imikino yatoje ni:

- Advertisement -

Morocco 0-0 Amavubi (CHAN),

Guinea 1-0 Amavubi (CHAN),

Amavubi 3-2 Togo (CHAN),

Amavubi 1-2 Cote D’ivoire,

Guinea 2-0 Amavubi

Amavubi 1-1 Guinea,

Amavubi 2-2 Central Africa,

Cote D’ivoire 3-0 Amavubi,

Mozambique 2-0 Amavubi,

Amavubi 0-1 Cameroon ,

Cap Vert 0-0 Amavubi,

Amavubi 0-0 Cap Vert,

Cameroon 0-0 Amavubi (Gicuti),

Amavubi 0-0 Congo Brazza (Gicuti),

Amavubi 0-0 Tanzania (Gicuti),

DRC 2-3 Amavubi (Gicuti),

Amavubi 2-2 Congo Brazza (Gicuti),

Amavubi 0-1 Congo Brazza (Gicuti),

Ethiopia 0-1 Amavubi (CHAN),

Amavubi 1-1 Ethiopia (CHAN),

Uganda 0-0 Amavubi (CHAN),

Seychelles 0-3 Amavubi,

Amavubi 7-0 Seychelles.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse n’abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bahuriza ku kuba  Mashami yakongererwa amasezerano mu gihe ayo afite azaba arangiye.

Babishingira ku ngingo y’uko yitwaye  neza mu mikino yakinnye by’umwihariko uko yahesheje ikipe y’igihugu itike yo gukina imikino ya CHAN 2020.

Yitwaye neza arenza Amavubi mu matsinda, akayageza muri ¼ n’ubwo atarenze iki cyiciro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version