Masisi: M23 Iri Kwesura Na Wazalendo N’Abandi Bayifasha

Muri Teritwari ya Masasisi hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imirwano ikomeye iri kubera neza neza ahitwa Muheto no mu bice bituranye n’ahitwa Bashali Kaembe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano kandi iri kubera mu bindi bice bya Kanzenze, Kanyatsi na Nyamitaba, hose hakaba ri muri Teritwari ya Masisi.

Radio Okapi ivuga ko abarwanyi ba M23 basanze batakomeza kwihanganira kubona abandi barwanyi bari mu bice bya Masisi bahitamo kubagabaho igitero.

Iyo mirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere irakomeza kugeza no kuri uyu wa Kabiri iracyakomeje nk’uko abatuye aho iri kubera babibwiye itangazamakuru.

Hari n’amakuru avuga ko igitero M23 yaganbye kuri uyu wa Mbere cyari icyo kwihimura ku barwanyi bakorera muri kiriya gice kuko ngo ku Cyumweru baba barwanyi barashweho bicirwa abarwanyi benshi.

Abakurikiranira hafi ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko mu minsi micye ishize hari imirwano imaze iminsi ivuza ubuhuha muri kiriya gice.

Yiganje cyane mu bice bya Kibirizi, ahitwa Bwito muri Teritwari ya Rutshuru no mu bindi bice byavuzwe haruguru.

Ikindi ni uko aba  barwanyi bafite ahandi henshi bashinze ibirindiro kandi ngo, uko bigaragara, ntibiteguye kuhava.

Ibyo byose biravugwa mu gihe hari ibiganiro by’amahoro biri kuba ngo harebwe niba impande zose zirebwa n’iriya ntambara zagira ibyo zumvikanaho ikarangira.

Ibikomeye muri ibi ni ibimaze igihe bibera muri Angola .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version