U Bwongereza Bwahaye U Rwanda Inkingo Miliyoni 1.1 Za COVID-19

Ambasade y’u Bwongereza yemeje ko icyo gihugu cyashyikirije u Rwanda inkingo miliyoni 1.1 za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zizunganira gahunda yo gukingira iki cyorezo abantu benshi bashoboka.

Iyi nkunga nshya yatumye inkingo zose hamwe u Bwongereza bumaze guha u Rwanda zuzura miliyoni 1.35.

Ni inkunga ikomeye kuko ibonetse mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo gukingira COVID-19 nibura 30% by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2021 na 60 % bitarenze Ukuboza 2022.

Nyuma yo kongeramo ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12-17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 yahise iva kuri miliyoni 7.8 zateganywaga igera kuri miliyoni 9 zirengaho gatoya, bingana n’abaturage 69.4%.

- Advertisement -

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aheruka kubwira abadepite ati “Aba bose bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Ukuboza umwaka utaha, ariko dukurikije imbaraga tubishyiramo dushobora no kuzabigeraho mbere yaho.”

Kugeza ku wa 2 Ukuboza u Rwanda rwari rumaze kubona inkingo miliyoni 12.9 zishobora gukingira byuzuye abaturage miliyoni 6 hatabariwemo urukingo rushimangira rurimo gutangwa ku byiciro byatoranyijwe.

Izo nkingo ariko zakomeje kwiyongera, kuko nk’u Budage bwahaye u Rwanda inkingo 165,600 za Astra Zeneca, zishobora gukingira byuzuye abaturage barenga ibihumbi 80.

Kuri uyu munsi nibwo u Bwongereza nwbo bwahise bwemeza ko bwahaye u Rwanda inkingo inkingo miliyoni 1.1.

Kugeza ubu abantu bamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda ni miliyoni 3.8 mu gihe abahawe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 6.2.

Ni mu gihe abantu bahawe urukingo rushimangira bamaze kuba 10,985 barimo abakuze, abafite indwara zitandura, abakozi bo kwa muganga n’ibindi byiciro byatoranyijwe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version