Mbere Ya CHOGM, Abamotari Baragirwa Inama…

Abamotari bakorera akazi mu Mujyi wa Kigali baragirwa inama yo kwirinda imikorere ishobora kubateza akaga karimo impanuka, gucibwa amande, gufungirwa ikinyabiziga cyangwa kujyanwa mu nkiko. Polisi y’u Rwanda niyo ibaburira.

Kuri uyu wa Kane taliki 12, Mata, 2022 umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yaganirije abamotari bakorera mu Karere ka Nyarugenge abibutsa ko ibyo bamwe muri bo bakora birimo no guhisha imibare n’inyuguti biranga moto zabo bidakwiye.

Ikiganiro yabahaye cyari cyanatumiwemo abayobozi barimo Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge witwa Emmy Ngabonziza n’abandi bahagarariye RURA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Polisi yasanze ngo hari abamotari bahisha ibirango bya moto bagamije kwica amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari bamwe bafashwe bahinduye  imibare cyangwa inyuguti zigize ibirango bya moto zabo.

Hari abandi babihisha, hakaba  n’ababisiba bakoresheje amavuta cyangwa ibyondo.

Ati:“ Iyo uhishe cyangwa ugahimba ibirango bya moto uba wica  amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko. Bamwe mu bafashwe barahanwe bacibwa amande abandi bajyanywe mu nkiko kugira ngo bakurikiranwe. Ariko icyagaragaye ni uko ibi babikora bagamije kugira ngo badafatwa na cameras zashyizwe ku mihanda ngo zifashe gucunga umutekano. Ikindi ni uko usanga babikora kugira ngo izo moto zikoreshwe mu byaha bitandukanye nko kwiba cyangwa gushikuza amasakoshi y’abaturage mu gihe cy’amasaha y’ijoro.”

Polisi kandi yanaboneyeho kwereka abamotari moto 20 zafashwe nyuma y’uko ba nyirazo bari bahishe ibirango (Plaques), bakazikoresha umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagamije kwirinda kuba baryozwa amwe mu makosa bashobora gufatirwamo mu muhanda.

Kuburira abamotari kudakora biriya byaha bigamije kubarinda ibihano bashobora guhabwa n’Inkiko baramutse bahamwe n’ibyaha amategeko asobanuta atya:

Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusang  ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CP Kabera yanabibukije amwe mu makosa bakunze kugaragaramo mu muhanda harimo; umuvuduko ukabije, kutubahiriza amatara yo ku muhanda, kwanga guhagarara iyo bahagaritswe n’abapolisi hari icyo bashaka kubabaza ndetse no gutwara moto banyura hagati y’amamodoka.

Isuku ku bamotari….

Polisi y’u Rwanda kandi yacyebuye abamotari bakora isuku nke.

Umuvugizi wayo yagize ati:“ Nimukore neza kandi mugire isuku,  mushyire mu mutwe ko niba amatara y’umutuku yatse bivuga ko uhagarara ukareka abandi bakoresha umuhanda nabo bakagenda, ikindi kandi mwirinde gukoreshwa n’abo mutwaye babategeka kwica amategeko y’umuhanda. Ni ngombwa ko mwumva ko umutekano w’abo mutwara n’uw’abandi bakoresha umuhanda ubareba, kuko umutekano wo mu muhanda ni inyungu kuri buri wese  namwe murimo.”

Ubukangurambaga kuri izi ngingo burakomereza ku bamotari bo mu Turere twa Kicukiro na Gasabo bari buhurire kuri IPRC Kicukiro kuri uyu wa Gatanu taliki 13, Gicurasi, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version