Bari kumwe na bagenzi babo batuye muri Pologne, Abanyarwanda baba yo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaya wa 1994. Baboneyeho no gushimira umufurere( ni umwe mu bihaye Imana) witwa Stanislaw Urbaniak wahishe bamwe mu Batutsi bahoze batuye muri Ruhango.
Uyu wihaye Imana yakoze igikorwa cy’ubutwari kuko hari bagenzi be nabo bavugaga ko bihaye Imana ariko bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Muribo harimo umufurere witwa Athanase wahoze akora mu Kigo kita ku bafite ubumuga cy’i Gatagara, ubu ni mu Murenge murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe mu minsi 100 ihitana abantu 1,000,000.
Ubwo muri Pologne bibukaga abayiguyemo kuri uyu wa Kane, taliki 12, Gicurasi, 1994,hari Ambasaderi w’u Rwanda i Varsovie witwa Prof Anastase Shyaka, hari umujyanama wa Perezida wa Pologne witwa Hon. Jakub Kumoch, Abanyarwanda baba muri Pologne n’inshuti zabo.
Mu biganiro byahatangiwe, hagarutswe ku byago Abatutsi bahuye nabyo ubwo bahigwaga kubura hasi kubura hejuru ngo bashire ariko nanone haganiriwe n’urugendo Abanyarwanda muri rusange bakoze ngo bivane mu ngaruka zayo.
Ambasaderi Shyaka yagize ati: “ Mu myaka 28 ishize, u Rwanda rwerekanye ko kuva mu bibazo ukagera mu bisubizo kandi birambye ari ikintu gishoboka. Abanyarwanda berekanye ko ari abantu bashobora kwigira , bagakora bagamije kwiteza imbere kandi byose bakabishobozwa n’ubuyobozi bwiza..”
Shyaka wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mbere yo kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ku Banyarwanda ariko nanone bagaharanira gukora bakiteza imbere.
Abitabiriye uriya muhango bashimye ubutwari bwa Furere Stanislaw Urbaniak ukomoka muri Pologne wahishe Abatutsi bahigwaga bahoze batuye muri mu Ruhango bamwe bakarokoka.
Ubutwari bwe bwaje gutuma agirwa Umurinzi w’Igihango, hakaba hari mu mwaka wa 2015.