Mbere Y’Uko Gisupusupu Afatwa ‘Yatanze’ Ruswa Barayanga

Umuhanzi François Nsengiyumva wamamaye nka Gisupusupu ejo nibwo byatangajwe ko yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo gusambanya ku gahato umwana w’imyaka 13.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30, Kamena, 2021 ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa ko uriya muhanzi yakoze ibyaha akurikiranyweho tariki 18, Kamena, 2021, abikorera mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Mbere y’uko afatwa byagenze gute?

Umwe mu rubyiruko rw’abakorera bushake mu Karere ka Kayonza utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko uriya muhanzi yamaze kumenya ko ari gushakishwa n’ubugenzacyaha, ahungira mu Karere ka Kayonza gaturanye na Gatsibo.

- Advertisement -

Ejo hashize ahagana saa munani z’amanywa, Nsengiyumva uzwi nka Gisupusupu yihuye na bamwe mu rubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha bakorera mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza abonye ko bamumenye akeka ko bamenye ko akurikiranwa abaha Frw 30 000 ngo bamureke yigendere.

Yakoreye icyaha muri Kiramuruzi( Gatsibo) afatirwa i Rukara( Kayonza)

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko we na bagenzi be babyanze, uriya muhanzi ashaka kubarwanya baramufata, bahamagara Polisi, hanyuma ubuyobozi bwa Polisi bubasaba ko bamugumana, nibwo Polisi n’abakozi ba RIB bamutaga muri yombi.

Ikindi yatubwiye ni uko yabanje guterana amagambo nabo ndetse ashaka ‘kubafata mu mashati.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version