Abarwara Malaria Baracyari Benshi Mu Rwanda

Taarifa yabajije Dr Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Malaria mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima aho ubwandu bwayo buhagaze mu Rwanda avuga ko Malaria igihari kandi ifata benshi. Avuga ko COVID-19 hari abo yarangaje bibagirwa ingamba zo kurwanya Malaria…

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima baherutse kubwira Taarifa ko iyo bitegereje imbaraga zishyirwa mu kurwanya COVID-19 basanga izindi ndwara harimo na Malaria ‘zaribagiranye.’

Mukasine wo mu Karere ka Kicukiro yatubwiye ko ubukangurambaga bakoraga bwo gushishikariza abagore batwite kurara mu nzitiramibu babuhagaritse kubera ko kwegerana bitakiri ibintu byemewe.

Ati: “ Ubukangurambaga twakoraga mu gushishikariza abaturage gukuraho ibihuru, ibigunda, kurara mu nzitiramibu n’ibindi bibarinda kwandura Malaria bwarahagaze. Ubu amaso yose twayahanze COVID-19.”

- Advertisement -

Avuga ko n’ubwo COVID-19 ari icyorezo kandi gihangayikishije isi, ariko n’izindi ndwara nazo zigomba kurwanywa, abantu ntibarindwe icyago kimwe, ngo bicwe n’ikindi.

Mudaheranwa wo mu Karere ka Bugesera avuga ko n’ubwo imibare ivuga abanduye cyangwa abahitanywe na COVID-19 ari ngombwa ko itangazwa kugira ngo abantu bayirinde, Malaria nayo itigeze ihagarika gufata Abanyarwanda, agatanga urugero rw’umuturage  baturanye mu Murenge wa Nyarugenge iherutse gufata ayikira ku bw’amahirwe.

Mudaheranwa na Mukasine bombi basaba inzego z’ubuzima gushyiraho uburyo bwo kongera kwibutsa abaturage akamaro ko kurara mu nzitiramibu no gukora ibindi byose bikumira iyororoka ry’imibu irimo n’itera Malaria.

RBC yemera ko Malaria ihari…

Taarifa yabajije Dr Aimable Mbituyumuremyi uko ikibazo cya Malaria gihagaze mu Rwanda muri iki gihe avuga ko ‘ugereranyije no mu myaka ine ishize’ yagabanutse.

Ati: “Kuva mu mwaka wa 2017, umubare w’abarwara Malaria wavuye kuri  miliyoni 4.8 ugera kuri  miliyoni 1.8 mu mwaka wa 2020.”

Nawe yemera ko muri iki gihe ubukangurambaga ku kwirinda Malaria bwadohotse mu rugero runaka ariko ko bugikorwa.

Avuga ko  hari aho usanga abaturage baradohotse mu gukoresha neza inzitiramibu ndetse n’izindi ngamba zirimo nko kwivuza hakiri kare.

Ku rundi ruhande  Dr Mbituyumuremyi avuga ko ubukangurambaga buri gushyirwamo ingufu ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Iyo miryango ngo irimo gukorana na Ministeri y’ubuzima mu kurwanya Malaria mu turere twose.

Hari abahugiye kuri COVID-19

Uyu muganga avuga ko n’ubwo imbaraga zo kurwanya COVID-19 ari ngombwa muri iki gihe ariko hari abantu bahugiye muri ibyo bibagirwa ko na Malaria ari ikindi kibazo.

Ati: “ Imbaraga ziracyashyirwa mu kurwanya malaria n’ubwo bigaragara ko hari ubwo hari abahugira kuri COVID 19 bakaba bakwibagirwa ko n’izindi ndwara zigihari.”

Yemeza ko kurwanya Malaria ari urugendo rugikomeje gushyirwamo imbaraga.

Imibare y’uko Malaria ihagaze yerekana ko Intara y’Amajyepfo ari yo igaragaramo cyane.

Ni imibare yo mu mwaka wa 2020 nk’uko Dr Mbituyumuremyi abivuga.

Iriya mibare yerekana ko Intara y’i Burengerazuba ari iya kabiri mu kugira abarwara Malaria benshi, Intara y’Amajyaruguru ikagira imibare mike ugereranyije n’ahandi.

Dr Aimable Mbituyumuremyi asaba Abanyarwanda kwibuka ko n’ubwo COVID 19 ari ikibazo cyugarije u Rwanda ariko na Malaria ihari kandi iri mu turere twose tw’igihugu.

Abasaba kongera  imbaraga mu kuyirinda no kuyivuza hakiri kare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version