Mbungiramihigo Wayoboye Inama Nkuru Y’Itangazamakuru Yashimye Kagame Wamwibutse

Peacemaker Mbungiramihingo wahoze uyobora Inama nkuru y’itangazamakuru, Media High Council, yashimye Perezida Kagame waraye umwibutse amuha inshingano muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu aho ashinzwe politiki y’itangazamakuru.

Mbungiramihigo kuri Twitter yavuze ko ashimira n’umutima we wose Umukuru w’igihugu wamuhaye inshingano muri kiriya kigo kandi ko yiyemeje kuzasohoza inshingano zose yahawe kandi neza.

Mu nshingano ze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Peacemaker Mbungiramihigo azaba ashinzwe gushyiraho imirongo ya politiki igenga itangazamakuru.

Mbungiramihigo ni umwe mu bantu bakoze mu itangazamakuru kera kurusha abandi bari ho kugeza ubu.

- Advertisement -

Muri Mutarama 1993 nibwo yatangiye gukora mu itangazamakuru, akorera icyahoze ari Ofisi Y’u Rwanda Y’Amatangazo ya Leta, ORINFOR.

Muri Mutarama 2001 yakoze muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ari umukozi ushinzwe itangazamakuru n’imenyeshabikorwa by’iki kigo.

Muri Nyakanga, 2004 yakoze akazi nk’ako kuri Radio Maria, Rwanda, Press House, RDB, no kuri Radio Huguka.

Umwaka wakurikiyeho Peacemaker Mbungiramihigo yakoze muri Kaminuza ya Kiliziya gatulika, ifite ishami ry’itangazamakuru yitwa Institut Catholique de Kabgayi.

Yakoze no muri Kaminuza yigisha itangazamakuru y’Abanyakenya yitwa  Mt Kenya University.

Guhera mu Ukwakira, 2013 kugeza mu mwaka wa 2021 yari Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’itangazamakuru iherutse guseswa, inshingano zayo zikimurirwa mu bindi bigo birimo na RGB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version