‘Ibyo Biden Ari Gukora Muri Afghanistan Bizadukururira Kabutindi’-Bush

George W. Bush wigeze kuyobora Amerika mu bihe byakurikiye ibitero byo ku tariki 11, Nzeri, 2001 yaraye ahaye ikiganiro  Deutsche Welle avuga ko kuba Joe Biden yarategetse ko ingabo z’Amerika ziva muri Afghanistan ari ikosa rikomeye  Amerika izicuza.

Bush aravuga atya mu gihe hari abasesenguzi bavuga ahubwo ko ubu ari bwo Amerika iri kwicuza icyayijyanye muri Afghanistan kuko abo yari yaragiye guhashya n’ubu bakiri ho kandi bagiteye inkecye.

Joe Biden ngo ibyo ari gukora muri iyi minsi azabyicuza bidatinze

Uyu mugabo niwe watangaje ko ingabo ze zambariye urugamba rwo kujya muri Afghanistan kwirukana Abatalibani Amerika yashinjaga kuba ibyitso by’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba, Al Qaeda.

Niyo ntambara imaze igihe mu ntambara zose Amerika yarwanye nyuma y’iyo muri Vietnam.

- Advertisement -

George W. Bush ejo yabwiye Deutsche Welle ati: “ Nemera ko ingaruka z’ibyo yakoze[Biden] byo kuvana abasirikare bacu muri Afghanistan bizagira ingaruka zirenze ibyo abantu batekereza ubu.”

Ibyo Bush avuga bisa n’aho biri gusohora muri iki gihe kubera ko Abatalibani bari kotsa igitutu ingabo za Afghanistan, zisa n’aho zatareranywe n’abasirikare b’Amerika bazisize bagataha.

Avuga ko ahangayikiye bamwe mu batuye kiriya gihugu bahoze bakorana n’ingabo z’Amerika bashinzwe ubusemuzi, ubu bakaba barasigaye muri Afghanistan.

Ingabo z’Amerika ziri kuva muri Afghanistan

Joe Biden avuga ko abasirikare bose b’igihugu cye bazaba bavuye muri Afghanistan bitarenze impera za Kanama, 2021 mbere y’uko itariki ya 11, Nzeri, 2021 igera.

Kugeza ubu Abatalibani bamaze kwigarurira Intara 200 mu zindi zigize Afghanistan.

Ibice byinshi bigaruriye ni ibyo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba kandi mu ntambara yabo ngo basa n’abidegembya kuko ingabo z’Afghanistan zibabona ‘zikayabangira ingata.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version