Connect with us
Advert

Imyidagaduro

Bruce Melodie Yegukanye Igihembo cy’Umuhanzi w’Umwaka Wa 2020

Yanditswe kuwa

Mu birori bya The Choice Awards 2020 Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda, Meddy ahabwa icy’umuririmbyi w’umwaka mu Banyarwanda bakorera umuziki hanze y’igihugu. Kubera ko atari ahari, igihembo cye nacyo cyakiriwe na Bruce Melodie

The Choice Awards 2020 ni ibihembo bitarimo amafaranga  byateguwe na ISIBO TV biciye mu kiganiro cyayo cy’imyidagaduro The Choice Live gikorwa n’abanyamakuru Phil Peter, Irene Murindahabi ndetse na Moses Iradukunda

Bruce Melodie niwe waraye yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umuririmbyi wahize abandi mu Rwanda mu mwaka wa 2020 (The Choice Artist of the Year 2020.

Marina ni we wahembwe nk’uwahize abandi mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore w’umwaka wa 2020 (The Choice Female artist of the year)

Igihembo cy’umukinnyi wa sinema w’umwaka (The Choice Male Actor 2020) cyatwawe  na Benimana Ramadhan wiswe Bamenya

Marina

Sandrine wamenyekanye nka Lufonsina muri filime yitwa ‘Umuturanyi’ niwe wegukanye igihembo  cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka (The Choice female  Actor 2020)

Mu cyiciro cy’uwabereye abandi urugero rwiza mu gukoresha imbuga nkoranyambaga hifashishijwe amagambo y’umwihariko kandi agakundwa (The Choice Influencer of the year) igihembo cyahawe Uwizeye Marc uzwi ku izina rya Rocky Kirabiranya.

Indirimbo‘Attention’ ya Platini P ni yo yahembwe nk’indirimbo ifite amashusho meza mu mwaka wa 2020

Bagenzi Bernard yegukanye igihembo cy’umuntu watunganije amashusho y’indirimbo neza.

Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yahembwe nk’umuhanzi wabaye indashyikirwa mu bihe byahise (The Choice Icon Awards 2020).

DJ Diallo yahembwe nka DJ w’umwaka wa 2020.

Igihembo cy’umuhanzi  mushya w’umwaka cyahawe Juno Kizigenza.

Umugore wa nyakwigendera DJ miller niwe wakiriye igihembo (The Choice Tribute Award) cyagenewe umugabo we DJ Miller.

DJ Miller yitabye Imana tariki 05, Mata, 2020 azize uburwayi.

Melodie
Juno Kizigenza
Rocky
Platini
Sandrine uzwi ku izina rya Lufonsina
DJ Diallo
Bernard Bagenzi
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement https://taarifa.rw/wp-content/uploads/2021/03/TC_ad.gif