Ku rukuta rwe rwa Twitter Umuhanga Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yatangaje ko ubu yakiriye Yesu mu mutima we ngo amubere umwami n’umukiza. Ngo hari abo yabibwiye bagira ngo ni igiparu!
Meddy uherutse kurushingana n’umukobwa ukomoka muri Ethiopia avuga ko Imana yamukoreye ibyiza byinshi kandi ngo ashima abantu bose bamubahe hafi mu buzima bwe n’ubu bakaba bakibikora
Yanditse kuri Twitter ati: Ndabashima mwese abambaye hafi. Nsenga Imana ku bwanyu kandi nyisaba ngo ikomeze ibongerere urukundo mu mitima yanyu.”
Meddy avuga ko muri iki gihe ari umuntu utuje, ufite ibiganza bitarangwamo ikibi.
Aherutse gusohora indirimbo yise ‘My Vow’ ni ukuvuga ‘Indahiro yanjye’.
Uyu muhanzi wiyemeje kwiyegurira Imana mu bikorwa bye, akirinda amafuti akunda kuranga ibyamamare, yigeze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda atwaye ikinyabiziga yasinze.
Icyo gihe yarafashwe afungirwa mu mujyi wa Kigali aregwa gutwara imodoka yasinze n’umuvuduko ukabije.
Yaje kurekurwa hashize iminsi itanu afunzwe.
Meddy yari amaze iminsi mu Rwanda ari mu bikorwa bya muzika mu Karere.
Ikindi ni uko umuryango we uba mu Rwanda.
Ubwo yafatwaga, uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Goretti Umutesi yatangarije itangazamakuru ko uriya muhanzi yafashwe ahagana saa munani z’ijoro afatirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.