Meddy Yashenguwe N’Inkuru Y’Urupfu Rwa Akeza

Umuhanzi Meddy (Ngabo Médard Jobert niyo mazina ye) ari mu byamamare bimaze kugaragaza umubabaro byatewe n’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba .

Kuri Twiter yanditse ati: “ Mbega inkuru inshenguye umutima”.

Aya magambo yari aherekeje ifoto y’uriya mwana wapfuye mu Cyumweru gishize akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki 18, Mutarama, 2022.

- Advertisement -

Ubugenzacyaha butangaza ko iperereza bwahurutse gukora binyuze muri tekiniki abagenzacyaha bita ‘Crime Scene reconstruction’ basanze hari  ‘impamvu zikomeye’ zituma hakekwa ‘abantu babiri’ ko ari bo bashobora kuba bafite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Abo bantu bafashwe ni Mukase w’uriya mwana  n’umukozi wakoreraga muri ruriya rugo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version