Rosette Chantal Rugamba Yatorewe Kujya Mu Bayobora Ikigega Cy’Isi Cyo Kurengera Inyamaswa

Ubuyobozi bw’Ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurengera inyamaswa kitwa Wildlife Fund For Nature bwarangaje ko Umunyarwandakazi Rosette Chantal Rugamba yatorewe kuba umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bwa kiriya kigega.

Yatowe ari kumwe na Dr Paula Kahumbu wo muri Kenya.

Rosette Chantal Rugamba ni umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda bwari bwarazahajwe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe ayobora ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo kitwa Songa Africa gifite ikigishamikiyeho kitwa Amakoro Songa Lodge.

- Advertisement -

Asanzwe ari umwe mu bagize Ihuriro ry’Abagore bo muri Afurika baharanira kurinda ibidukikije.

Ibi ni byo bitaho mu kazi kabo kurinda ibidukikije

Iri huriro rigamije kumenyesha abagore ko bafite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije kugira ngo bibagirire inyungu.

Rosette Chantal Rugamba yigeze kuba Umuyobozi mukuru mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et de Parcs Nationaux, ORTPN.

Iki kigo yakiyobowe guhera mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2010.

Nyuma yaje kuba Umuyobozi wungirije wa Rwanda Development Board( RDB), iki kigo kikaba ari cyo cyasimbuye ORTPN mu nshingano zayo.

Asanzwe ari n’Umujyanama wihariye w’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubukerarugendo, United Nations World Tourism Organization.

Ashinzwe by’umwihariko kumugira inama ku ngamba zafatwa ngo uburerugendo bwo muri Afurika busugire.

Rugamba kandi aba mu Nama Nkuru y’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo gishinzwe kubungabunga ibyanya bikomye.

Aba no muri Federasiyo nyarwanda y’abikorera ku giti cyabo Rwanda Private Sector Federation.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version