Salima Mukansanga Yafashwe n’Ikiniga Nyuma Yo Gukora Amateka Muri Afurika

Umusifuzi w’Umunyarwandakazi Salima Rhadia Mukansanga, kuri uyu wa Kabiri yakoze amateka aba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika cy’abagabo, ubwo yayoboraga uwahuje Zimbabwe na Guinea.

Ni umukino wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroon, urangira Zimbabwe itsinze ibitego 2-1.

Mukansanga w’imyaka 35 yari yunganiwe n’abandi basifuzi batatu b’abagabo.

Ni umukino yitwayemo neza, urangira awutanzemo amakarita atndatu y’umuhondo. Harimo iyo yahaye Naby Keita ukinira Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Guinea, iba iya kabiri abonye mu irushanwa ku buryo azasiba umukono utaha.

- Kwmamaza -

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi nyuma y’umukino, Mukansanga yabwiye Abanyarwanda batahwemye kumushyigikira ati “Ndumva nta n’icyo navuga kirenze kubashimira, kuko ni iby’agaciro cyane, biranandenze…”

Yahise afatwa n’ikiniga amarira arashoka, ubundi ikiganiro kirangirira aho.

Mukansanga yafashwe n’ikiniga

Mukansanga yaherukaga mu kibuga muri iki gikombe nk’umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Guinea na Malawi, ku wa 10 Mutarama 2022.

Mukansanga afasha ba kapiteni kumenya ikibuga amakipe yabo abanzamo mbere y’umukino

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version