Umupaka Uhuza Uganda Na DRC Ugiye Gusubirwamo

Amakuru atangwa na bamwe mu bagize Komisiyo tekiniki y’abahanga bo muri Uganda n’abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko hari raporo yamaze kunonosorwa yo gusubiramo imiterere y’umupaka uhuza ibyo bihugu.

Umurongo uzabiganya, nk’uko Radio Okapi izindutse ibyandika, uzaba ufite ibilometero 71 ku ruhande rw’umupaka uva ku musozi wa Sabinyo kugeza aho Pariki ya Bwindi igabanira n’iya Sarambwe zombi zikaba izo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iki gice kandi giherereye ku Burasirazuba bwa Teritwari ya Rutshuru.

Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa Romuald Ekuka Lipopo avuga ko ibikubiye muri iyo raporo ivuga iby’uyu mupaka ari ibintu bishimishije kandi bizatuma umubano hagati ya Kampala na Kinshasa uba mwiza.

Icyakora nta makuru aratangazwa ku ngengo y’imari izakoreshwa kugira ngo iby’uwo mupaka bishyirwe mu bikorwa uko byakabaye.

Hagati aho amakuru avuga ko iyo raporo nirangiza kunonosorwa neza, izashyikirizwa Abakuru b’Ibihugu byombi bakayiga, buri wese ukwe, mbere y’uko bemeza ko ishyirwa mu bikorwa yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version