Menya Ibigo Byahawe Bisi Nshya Zo Gutwara Abagenzi Muri Kigali

Umujyi wa Kigali uvuga ko ibigo byahawe izi modoka ari umunani nyuma yo kuzuza ibisabwa. Ni Bisi zatanzwe kuri uyu wa Gatanu kugira ngo zongerere imbaraga izari zisanzwe zikorera muri uyu mujyi ariko mu buryo budahagize.

Ibigo byahawe izo bisi  ni : Yahoo Car Express ifitemo imodoka 15, Remera Transport Cooperative yahawe bisi 10, Nyabugogo Transport Cooperative yahawe bisi 10, City Centre Transport Cooperative ifitemo bisi 10, S.U Direct Services yegukanye bisi eshanu(5), Jali Transport yegukanye bisi 13, hakaza 4G Ju Transport Ltd ifitemo imodoka zirindwi(7) na RITCO ifitemo bisi 30.

Umujyi wa Kigali uvuga ko buri bisi muri izi zose ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70.

N’ubwo ari uko bimeze, izi modoka ntizirandikwa kuri abo bazihawe, ahubwo zanditse kuri Guverinoma y’u Rwanda.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko ku ikoreshwa ry’izi modoka hazasinywa amasezerano hagati y’ibi bigo na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), bikazakorwa mbere y’uko bazegukana ku mugaragaro.

Icyakora zose zatangiye gutwara abagenzi nk’umujyi wa Kigali ubivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version