Ubumwe Ni Ingenzi Mu Gukemura Ibibazo By’Isi- PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard  Ngirente yabwiye abanyacyubahiro bari muri Uganda mu Nama mpuzamahanga y’ibihugu bivuga ko bidafite aho bibogamiye ko iyo abantu bunze ubumwe bagera kuri byinshi birimo no gusigasira amahoro aho ari ariko bakanayashaka aho atari.

Ngirente ari muri Uganda ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Yashimiye ibihugu bigize uriya muryango ko bikomeje kuwungiramo ubumwe no guharanira inyungu bisangiye.

Mu kubasaba gukomeza gukorana baharanira amahoro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yabibukije ko mu mezi make ari imbere mu Rwanda hazaba kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yavuze ko kuzirikana ibyabaye mu Rwanda bitanga umukoro kuri bose wo kubumbatira amahoro no kwibuka uko bigenda aho yabuze.

Ngirente yavuze ko u Rwanda rwo ruzahora ruharanira ko amahoro aba hose kandi akarindwa.

Avuga ko iyo abantu batekanye ari bwo batekereza amajyambere, bityo ko kubumbatira amahoro ari inshingano ya buri wese.

Yaboneyeho gutumira abitabiriye iyi Nama kuzaza kwitabira indi nini nkayo izaba yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibihugu bidakora ku Nyanja n’ibiri mu nzira y’amajyambere iteganyijwe muri Kamena, 2024.

Iyi nama izigirwamo uko ibi bihugu byakwagura imikoranire n’amahoro asangiwe.

Mu Nama iri kubera muri Uganda, ubuyobozi bw’Umuryango w’ibihugu bidafite aho bibogamiye, Non Aligned Mouvement burakirwa na Perezida wa Uganda Yoweli Museveni abuhawe n’uwa Azerbaijan witwa Ilham Heydar Oghlu Aliyev.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version