Ngirente Yahagaririye Kagame Mu Nama Mpuzamahanga Ibera Muri Uganda

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari i Kampala muri Uganda mu Nama Mpuzamahanga ihuza ibihugu bigize icyo bise Non Aligned Mouvement ihuza ibihugu byinshi by’Afurika, Aziya n’ibyo muri Amerika yitwa iy’Abalatini.

Uyu Muryango mu Kinyarwanda bavuga ko ari Umuryango w’ibihugu ‘bidafite aho bibogamiye’, iyi ikaba ari ianam yawo ya 19.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatandatu azageza ijambo ku bandi banyacyubahiro bari muri iriya Nama ahagarariyemo Perezida Paul Kagame.

Umuryango w’ibihugu bidafite aho bibogamiye, The Non-Aligned Movement (NAM) ugizwe n’ibihugu binyamuryango 120.

- Advertisement -

Ibyo bihugu bikomora izina mu ntambara y’Ubutita yigeze guhanganisha Aba Capitalists bari bayobowe n’Amerika n’aba Communists bari bayobowe ku isonga n’Abasoviyete.

Bivugwa uyu Muryango ari uwa kabiri ugizwe n’ibihugu byinshi ku isi nyuma y’ibigize Umuryango w’Abibumbye,United Nations.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 120.

Umuryango w’Abibumbye ugizwe n’ibihugu 193.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version