Menya Ibyabaye Ku Muyobozi Wa RIB Ubwo Yahabwaga Inshingano Zo Kuyiyobora

Col Ruhunga avuga ko yatunguwe ariko ashimishwa no guhabwa izi nshingano

Colonel Jeannot Ruhunga(ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umusirikare) amaze imyaka itanu ayobora Urwego rw’Ubugenzacyaha. Aherutse kuvuga ko ubwo yahamagarwaga n’Umugaba w’ingabo, ngo amubwire ko yagizwe umuyobozi wa RIB,  yatunguwe yibaza niba yagizwe ‘General’ cyangwa hari ikindi kindi agiye kubazwa!

Hari saa sita ari gufatira amafunguro  mu nzu abasirikare bakuru bafatiramo amafunguro.

Mbere yo gukora aka kazi, Col Ruhunga yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda (J2).

Aherutse kubwira abayobozi bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku by’umutekano yaberaga i Musanze uko byamugendekeye ubwo yahabwaga kuyobora RIB.

Col  Ruhunga avuga ko yatunguwe no guhabwa izi nshingano kuko yahamagawe ari gufata ifunguro rya saa sita. Icyo gihe hari muri Werurwe, 2018.

Ati “Muri Werurwe 2018, nari kumwe na bagenzi banjye ndi gufata ifunguro rya saa sita mu nzu iriramo abasirikare bakuru, telefoni yo mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo irampamagara imbwira ko bankeneye”.

Yabajijwe aho ari, asubiza ko ari mu nzu abasirikare bakuru bafatiramo ifunguro, asabwa kwihuta akajya mu biro by’Umugaba Mukuru w’ingabo.

Avuga ko yagiyeyo yibwira mu mutima we ko yaba yazamuriwe ipeti cyangwa se  ko hari ibyo agiye kubazwa mu nshingano ze z’iperereza rya gisirikare yari ashinzwe.

Yagiye kumva yumva bamubwiye ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yamugize Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nibwo bwa mbere yari yumvise ijambo RIB.

Yabanje kwibaza niba yaba agiye gusubizwa muri Polisi kuko yigeze kuyikoramo  imyaka itanu ariko asubizwa ko urwo rwego ari urwego rushya ‘rwigenga’.

Col Jeannot Ruhunga avuga ko yabajije ibyerekeye inshingano ze, asubizwa ko agomba kujya kuzibwirwa muri Minisiteri y’ubutabera kuko ari yo yari igiye kumugenga.

Yahise asabwa gutegura ihererekanyabubasha, akava muri Minisiteri y’ingabo akajya muri Minisiteri y’ubutabera.

Yasabye uwari Minisitiri w’ubutabera ko bahura bakaganira, undi amwohereza ku Muyobozi Mukuru wa Polisi ngo asobanurirwe iby’iyo RIB yari agiye kuyobora.

Ati “Nasabye gahunda  [IGP] arayimpa ansobanurira byose, nsubira mu rugo mbwira umugore wanjye ko ndi mu kindi kigo, abana banjye batangira kumbaza ibibazo ndababwira ngo mube muretse ndacyarimo kwiga uko bimeze”.

Ruhunga yabwiye bagenzi be bari baje mu nama yari imaze iminsi ibera i Musanze yiga ku by’umutekano ko mu mikorere y’u Rwanda uba ugomba kwitega ko hari inshingano zitunguranye wahabwa kandi ukaba witeguye kuzisohoza neza.

Ati “Ibyo turi kuganira, ubuyobozi bwacu bushobora kubibona mbere bugategura kare uburyo bwo guhangana nabyo…Nyuma yo gutangira inshingano nabonye ko ubuyobozi buba bwaratekereje kare uko ibyaha biri kwiyoberanya bigoye kubiharira inzego z’umutekano no gukurikirana ituze ry’abaturage ahubwo hakenewe urwego rwihariye, rubikurikirana, rugahugura, hagashyirwamo ubushobozi…”

Avuga ko yasanze umusaruro w’akazi ka RIB mu myaka amaze ayiyobora, ushingiye k’ukureba kure k’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ngo ntibyari  ‘gushoboka’ ko umupolisi ufite inshingano zo kubungabunga umutekano yakora n’inshingano zo kugenza ibyaha no gukusanya ibimenyetso bizahabwa umushinjacyaha bikazagera no k’umucamanza.

Yasobanuye ko imikorere ya RIB muri rusange ishingiye ku gushyira imbaraga mu ‘gukumira ibyaha’ aho gukora nka kizimyamwoto izimya ibyarangije gushya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version