Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, cyatangaje ko gikuye ku isoko puderi(powder) yitwa Johnson’s baby powder.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko uruganda rukora iyi puderi rwitwa Johnson & Johnson (Pty) Limited/Cape Town rumenyesheje u Rwanda ko ruhagaritse gukora no gukwirakwiza iyi puderi.
Ni puderi isanzwe ikorwa mu kitwa talite.
Hatangajwe ko ubu hagiye gutangira gukorwa indi puderi y’abana ikozwe mu bikomoka ku bigori.
Rwanda FDA yategetse abaranguza, abacuruza n’abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda abo ari bo bose ‘guhagarika’ kwinjiza, gucuruza no gukwirakiza iriya puderi.
Abasanzwe bayifite bategetswe kuyisubiza aho bayiranguye.
Iki kigo cyategetse abanjiza mu Rwanda ibinyabutabire bikoreshwa mu gusukura imisatsi cyangwa umubiri w’umuntu mu bundi buryo, gutanga mu gihe kitarenze iminsi 10 uhereye ku italiki iri tangazo ryasinyiwe raporo kuri Rwanda FDA igizwe n’imibare y’ingano y’iyo puderi baranguye, iyo bagurishije ndetse n’ingano yose y’iyo baba bagifite.
Itangazo rya Rwanda FDA risaba Abanyarwanda bose guhagarika gukoresha iriya puderi ikozwe mu kinyabutabire kitwa Talite cyangwa talcum( talc).
Talc(talcum ni ibumba( clay).
Iri bumba rigizwe n’ibinyabutabire abahanga bita Mg3Si4O10(OH)2.
Ikinyabutabire kiganjemo ni magnesium, kivamo ikinyabutabire twavuze haruguru iyo kihuje n’amazi na carbon dioxide.
Itangazo rya Rwanda FDA rivuga ko atari ubwoko bwose bw’iriya puderi buciwe, ahubwo ari ubukozwe mu kinyabitabire cya talcum.
Iyemewe ni ikozwe mu bikomoka ku bigori, bita cornstarch-based powder.
Iyi puderi ivugwaho kutangiza ibidukikije kandi ikaba itagira ingaruka mu mayasha y’umwana bayisize.
Kubera ko ikozwe mu binyabutabire bikomoka ku bihingwa, ituma umubiri w’umwana uyakira vuba, igashobora kuwurinda kubabuka mu buryo bworoshye.
Irinda ko umwana ababuka amayasha iyo bamuranjitse kugira ngo niyihagarika ubushyuhe bw’inkari butamutwika.
Ni nyuma yaho uruganda rwa Johnson & Johnson (Pty) Limited/Cape Town rwamenyesheje Rwanda FDA ko ruhagaritse gukora no gukwirakwiza iyi puderi ikozwe muri talike, rugatangira gukora puderi y'abana hifashishijwe ibikomoka ku bigori. #RBAAmakuru pic.twitter.com/xPPqiYS69u
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 18, 2023