Musanze: Kubaka Ibiraro Byangijwe N’Amazi Ava Mu Birunga Birarimbanyije

Imirimo yo kubaka ibiraro byangijwe n’amazi ava mu birunga igeze ku kigero kiri hejuru ya 90%. Ibi biraro biri mu Mirenge ya Nkotsi na Shingiro mu Karere ka Musanze.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko kubaka ibi biraro byose bizaba byarangiranye n’ukwezi kwa Kamena, 2023 turimo.

Ku muhanda uhuza imirenge ya Gataraga na Kinigi hari ikiraro cya Nyarutembe mu Murenge wa Shingiro cyangijwe n’amazi menshi aturuka muri Parike y’ibirunga.

Aya mazi akunze kuba menshi muri Mata ya buri mwaka. Aya mazi araza agasenya ibiraro bityo ubuhahirane hagati y’ibice bituranye.

Muri iki gihe, abakoresha iki kiraro bavuga bashima ko cyatangiye kubakwa mu buryo burambye kandi bahabwamo imirimo.

Mu Murenge wa Nkotsi n’aho hari kubakwa ibiraro bitatu byangijwe n’amazi aturuka mu birunga.

Abakoresha umuhanda uva ahitwa ku Kampara ujya Muri Nyabihu mu Kagari ka Rurembo bavugaga ko  bifashisha ibiti bitatu kugira ngo bawambuke.

Icyakora nta binyabiziga byahanyuraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ko imirimo yo kubaka ibi biraro nirangira, biteganyijwe ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari aribwo hazakorwa n’imihanda ihuza ibyo biraro.

Ubu imirimo igeze ku gipimo cya 96%, bikaba bizuzura bitwaye arenga Miliyoni Frw 300.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version