Menya Igihe Gikwiye Cyo Gusezera Mu Kazi

Akazi ni ngombwa mu buzima kuko gahesha ugafite amafaranga akeneye ngo yibesheho, abesheho abe ndetse agire n’umusaruro aha igihugu cye.

Iyo umuntu akikageramo aba yumva agakunze bitavugwa. Arazinduka, agakora ntawe yitana nawe ‘bamwana’ ndetse byanarimba agakora amasaha y’ikirenga.

Kubera ko aba ataramenyana na benshi cyangwa na bose mubo bakorana, arigengesera kugira ngo atagira uwo ahutaza mu mikorere ye.

Usanga ari ‘umwana mwiza muri byose.’

- Advertisement -

Icyakora uko iminsi yicuma hari ibivuka bikamuca intege, bimwe bikamuturukamo, ibindi bigaturuka mubo bakorana.

Icyo gihe nibwo umuntu atangira kwibaza uko biri bugende!

Iyo atibajije icyakorwa ngo ibintu bihinduke, bimere nk’uko byahoze, yibaza icyo yakora ngo ave muri ako kazi kaba katakimushishikaje nka mbere.

Hari ubwo rero biba ngombwa ko umukozi ‘yanzura ko aretse akazi.’

Ariko se ni ryari uzamenya ko igihe kigeze cyangwa kiri hafi kugera kugira ngo utangire utegure uko wava mu kazi?

Reka dusome uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa New Zealand Madamu Jacinda Ardern aherutse kwandika mbere y’uko yegura.

Yagize ati: “ Mpisemo kugenda kubera ko umurimo mwanshinze ugendanye n’inshingano ziremereye, zisaba uwazihawe kumenya niba koko akiri wa muntu wo kuzisohoza cyangwa niba byarahindutse. Nzi neza icyo uyu murimo usaba bityo nkaba nemera ko ntakiri wa muntu ushoboye guha abaturage serivisi bakwiye mu buryo bunogeye bose. Ni uko ibintu bimeze nta kundi!”

Jacinda Ardern

Ntibyatinze yareguye!

Uyu mugore wari uri mu bakomeye kurusha abandi ku isi yageze aho avuga ko kuzuza inshingano ze nk’umuyobozi w’igihugu byanze, aregura, aragenda.

Nk’uko bigaragara mu magambo ye, kwegura ntibyoroshye.

1.Iyo aho ukorera haba umwiryane…

Umwiryane mu bantu bakorana urakanyagwa! Udindiza akazi, ugahangayikisha abakozi n’umukoresha ndetse hari n’ubwo uzamura intonganya zavamo n’imirwano.

Utuma umuhati umukozi yari asanganywe ugabanuka, bitaba ibyo agahora ku gitutu no guhanganyika bihoraho kandi ibi bigira ingaruka zirimo n’uburwayi.

Niba warakoze ibyo ushoboye ngo urebe ko uwo mwiryane wacika, ukaguyaguya buri wese mu bo bireba kugira ngo urebe ko amahoro yagaruka mu kazi…ariko ibyo byose bikanga, uzafate umwanzuro wigendere kuko umutuzo wawe wo mu mutwe ndetse n’ubuzima byawe bifite agaciro.

Abanyarwanda baca umugani ngo: ‘ Akatari amagara bajya guhaha’.

2.Igihe ubona uri ingwizamurongo…

Aho kugira ngo Shobuja cyangwa Nyokobuja azakwiyirukanire, wowe ubwawe uzisuzume nusanga nta musaruro utanga, uzasezere wigendere aho kuba ingwizamurongo mu kazi.

Uzibaze niba ushingiye ku gihe umaze mu kazi ubona ukiga uko gakorwa nk’aho uri umutangizi, uzibaze niba akazi ukora kagushimishije ukumva wagakomeza kuko ugashoboye kandi uzibaze niba hari akandi karusho wongerera ikigo ukorera.

Nusanga igisubizo kuri ibyo bibazo tuvuze haruguru ari Oya, uzagire ubutwari usezere.

Ku rundi ruhande, ushobora no gusanga rwose ushoboye kandi ukora inshingano nk’uko bikwiye.

N’ubwo ariko byaba bimeze, nabwo ntibyakubuza kureba niba nta handi wakura umushahara n’imikorere byisumbuyeho.

Jya uhora ushakisha ahakuzamura kurusha ho.

3.Nubona ko ufatwa nk’utagize icyo yica ntagire n’icyo akijije…

UmunyaKenyakazi witwa Nancy Waithira aherutse kwandika muri The Nation ko ubusanzwe mu mikorere n’imibereho ya muntu, ashimishwa no kubona abandi bamuha agaciro, bakamuzamura mu ntera cyangwa bakamushima mu ruhame.

Iyi ngingo iri no mu bisobanuro byatanzwe n’umuhanga witwa Maslow wasobanuye uko abantu bahora bashakisha iterambere.

Ni ibyo bita Maslow Hierarchy of Needs Theory.

Kwemerwa na bagenzi bawe no guhabwa agaciro bitanga impamvu zo gukomeza gukora ibyo ushinzwe wishimye.

Kubera iyo mpamvu rero, uzakomeze ukore akazi kawe mu gihe cyose abo mukorana ( harimo na boss) baguha agaciro.

Mu gihe atari uko bimeze, rwose uzashake akandi kazi, ako ugasezere.

Uko byagenda kose ariko, ujye ukora ibintu mu kinyabupfura wirinde guhubuka ngo werekane amarangamutima ya cyana.

Mu by’ukuri ntawishimira gutakaza akazi ariko nanone twese muri kameremuntu dushaka kandi twifuza kubahwa no guhabwa agaciro dukwiye.

Bityo rero akazi karimo icyubahiro ‘ntikagira uko gasa’ mu gihe akazuyemo agasuzuguro ko ari ‘umuriro utazima.’

4.Niba nta bikoresho bya nyabyo ufite…

Umurimo wose uko waba ukanga kose ndetse n’igihe utwara ngo urangire, usaba ibikoresho byabigenewe.

Kutabigira birananiza bigatesha umutwe. Kugira ngo uvuge ko wakoze neza akazi ushinzwe ni uko uba wagakoranye ibikoresho nyabyo, ufitiye ubuhanga kandi ukakarangiza ku gihe cyagenwe.

Umukoresha uzagusaba ko umurimo runaka uba warangiye mu gihe runaka kandi nta bikoresho byabigushoboza yaguhaye, azaba adashyira mu gaciro kandi azaba ari kuguha impamvu yumvikana yo kugasezera.

Uko bimeze kose, akazi ni ingenzi mu buzima.

Umukozi mwiza ni ukora akazi ke ku gihe kandi atarebera ijisho, umukoresha mwiza akaba uha agaciro abakozi be, aho bitagenda neza bakabiganiraho mu bwubahane.

Kora akazi kawe neza udakorera ijisho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version