Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yagiye kuri Ambasade ya Türkiye mu Rwanda, yandika ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’iki gihugu kubera ibyago bikomeye baherutse guhura nabyo.
Iki gihugu gikora kuri Aziya no ku Burayi giherutse gupfusha abantu barenga 18, 000 bazize umutingito.
Ni umutingito wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere abantu baryamye.
Wahitanye ariko n’abo muri Syria n’ubwo bo batangana n’abo muri Türkiye.
Dr. Vincent Biruta yanditse mu gitabo cyo muri Ambasade yo muri iki gihugu ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, twifatanyije n’imiryango yagizweho ingaruka n’umutingito wateje ibyago bikomeye byo kubura ubuzima n’umubabaro ukomeye muri Türkiye. U Rwanda rwifatanyije na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Türkiye.”
This morning, on behalf of @RwandaGov, Minister @Vbiruta signed the condolences book at @TurkEmbKigali in the wake of the recent tragic earthquakes. Rwanda stands in solidarity with the Government and people of Türkiye. pic.twitter.com/AROweKkt7E
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) February 10, 2023
Imibare ikomatanyije y’abapfuye mu bihugu byombi itangaza ko bamaze kugera ku bantu 21,500.
Muri bo 18,342 ni abo muri Türkiye n’aho abarenga 3,350 ari abo muri Syria.
Umutingito wabahitanye wabanje kuza uri ku gipimo cya 7.8 ariko hamaze gucya haza undi ufite ubukana bwa 7.5
Ubwo twandikaga iyi nkuru, ibikorwa by’ubutabazi byari bigikomeje harebwa niba haba hari abakiri munsi y’inkuta z’inzu.