Ni Ryari Byemewe Ko Umwana Arerwa Na Mukase: Ibisobanuro By’Umunyamategeko

Inkuru y’umwana w’imyaka icyenda(9) bivugwa ko yajugunywe mu rwobo na Mukase ni imwe mu zababaje abantu. Bamwe  bavuga ko ari ubugome bukabije, ko uwabikoze akwiye kubiryozwa.

Bamwe bavugaga ko ari ubunyamaswa kumva ko umugore yajugunye umwana muto nk’uwo mu mwobo wa metero 15 z’ubujyakuzimu!

Hari umukozi wo muri sosiyete sivile uherutse kuvuga ko abayobozi bagombye kujya babanza kureba niba urukiko ari rwo rwategetse ko umwana abana na Se kandi uyu[Se] akaba yarashatse undi mugore ari we bita Mukase w’umwana.

Taarifa yabajije umunyamategeko witwa Me Philbert Gashagaza igihe biba byemewe ko umwana arererwa kwa Mukase.

- Advertisement -

Avuga ko itegeko rigenga umuryango ubusanzwe rivuga ko umwana, mu buryo bw’ihame, ‘agomba kurerwa n’ababyeyi be bombi’.

Me Gashagaza avuga ko hari ubwo umwana atabana n’abo babyeyi bombi bitewe n’impamvu nyinshi zirimo na ‘gatanya’.

Icyo gihe umwana aba ashobora kubana n’umwe muri abo babyeyi.

Itegeko ry’umuryango rivuga ko umwana utarageza ku myaka irindwi y’ubukure aba agomba kubana na Nyina kandi iri naryo ni ihame ariko, nk’uko Me Philbert Gashagaza abivuga, iri hame rishobora kugira irengayobora(exception).

Iri rengayobora rishingira y’uko urukiko rushobora kwanzura ko umwana abana na Se bitewe n’uko basanze Nyina afite imyitwarire igayitse ishobora kudatuma umwana atekana igihe yaba abana na Nyina.

Me Gashagaza ati: “ … Aha bikorwa iyo Se ari we wahawe divorce ku makossa ya Nyina. Nyina ashobora kuba yitwara nabi, icyo gihe urukiko rurabireba kandi ugomba kumenya ko ibyemezo byose bifatwa biba bigomba kureba mbere na mbere inyungu z’umwana…”

Avuga ko abacamanza basa n’abirengagije rya hame ry’uko umwana w’imyaka irindwi aba agomba kurerwa na Nyina babitewe n’uko baje gusanga Nyina yarokamwe n’ingeso mbi zo kwiyandarika, ubusinzi n’ibindi.

Ahabera ikibazo ni uko iyo urukiko rwemeje ko umugabo ahabwa gatanya kubera umugore udashobotse, icyo gihe bikanagaragara ko uwo mugabo ari we uri buhabwe umwana, hanyuma umugore mushya w’uwo mugabo akazaza atoteza umwana, bishyira wa mwana mu bibazo bibiri by’ingenzi.

Kutarerwa na Nyina ndetse no guhohoterwa n’umugore washatswe na Se.

Ibyemezo birebana n’imirererwe y’abana bishobora guhinduka igihe cyose…

Abajijwe niba ntacyo amategeko ateganya mu kurengera umwana urerwa na Mukase, Me Gashagaza Philbert avuga ko amategeko avuga ko ibyemezo byose byafashwe ku mirere y’abana biba ‘ari iby’agateganyo’.

Avuga ko umuntu uwo ari we wese cvangwa itsinda iryo ariryo ryose rishobora kwitambika icyo cyemezo kigasubirwamo mu nyungu z’umwana.

Ati: “ …Ni inama y’igihugu y’abana ishobora gusaba ko icyemezo runaka cyafashwe ku mirere y’umwana ariko kikaba kibangamiye inyunguze gihindurwa…Ibyemezo byose bifatwa ku bana bihora ari iby’agateganyo…”

Uyu mwana w’imyaka icyenda Mukase yamutaye mu cyobo Imana ikinga akaboko

Avuga ko umuntu wese wabona umwana abangamiwe ashobora kuregera urukiko kugira ngo icyemezo rwari rwarafashe gihinduke.

Icyitonderwa aha ni uko ibyavuzwe haruguru byose, bigira agaciro ndetse n’iyo abashakanye baba barashakanye mu buryo budakurikije amategeko.

Me Philbert  Gashagaza avuga ko niyo abantu baba babana batarasezeranye, bitavuze ko umwana abura uburenganzira bwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version